• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
06/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
06/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
06/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
06/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi

Ibuprofen isanzwe ikoreshwa mu kugabanya ububabare igiye kugeragezwa kuri Covid-19

Umwanditsi
June 3, 2020

Umuti wa Ibuprofen usanzwe ukoreshwa mu kugabanya ububabare, abahanga muri Siyansi bagiye kuwugerageza ngo barebe niba utakwifashishwa mu gufasha abari mu bitaro kubera icyorezo cya Coronavirus.

Abagize itsinda ry’abahanga bo ku bitaro by’i Londres ( mu Bwongereza) bya Guy’s na St Thomas ndetse na King’s College London batekereza ko uyu muti wa Ibuprofen , usanzwe ufasha mu koroshya ububabare, ushobora kuvura abafite ibibazo byo guhumeka.

Aba bahanga muri Siyanse, bizeye ko uyu muti udahenze ushobora gufasha abarwayi kuva ku byuma bibafasha guhumeka (ventilators). Muri iri geregeza ryiswe Liberate, kimwe cya kabiri cy’abarwayi bazahwabwa ibuprofen nk’inyongera y’ubundi buvuzi bahabwa.

Iri gerageza rizakoresha ubundi bwoko budasanzwe bwa ibuprofen, aho gukoresha ibinini bisanzwe abantu bagura. Ubushakashatsi bwakorewe ku nyamaswa bugaragaza ko uyu muti ushobora kuvura ibimenyetso byo guhumeka nabi, kimwe mu biranga umuntu urembejwe na coronavirus.

Prof Mitul Mehta wo mu itsinda rya King’s College London agira ati: “Tugomba gukora igerageza kugira ngo turebe niba ibivamo bihuye n’ibyo twiteze”.

Mu bihe bya mbere by’iki cyorezo byavugwaga ko ibuprofen ishobora kuba ari mbi ku bantu mu gihe bayifata bafite ibimenyetso byoroheje by’iyi virus. Ibi byashimangiwe na Olivier Véran, Minisitiri w’ubuzima w’Ubufaransa, wavuze ko gufata imiti nka ibuprofen bishobora gutuma umuntu aremba. Yatanze inama yo gufata paracetamol ahubwo.

Abahanga mu buvuzi, nyuma baje kwemeza ko kimwe na paracetamol, ibuprofen nayo igabanya umuriro kandi irwanya ibimenyetso by’ibicurane bityo nayo kuyifata nta cyo bitwaye.

Ikigo cy’ubuzima cya Leta y’Ubwongereza, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza, kigira inama abafite ibimenyetso byoroheje bya coronavirus gufata mbere na mbere paracetamol kuko ariyo ifite ingaruka zo ku ruhande nkeya kurusha ibuprofen.

Munyaneza Theogene /intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5906 Posts

Politiki

4157 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1028 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga