• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Urukiko Kabuga Felicien yajuririyemo rwategetse ko ajyanwa I Arusha

Umwanditsi
June 3, 2020

Urukiko rw’Ubujurire rw’I Paris ho mu gihugu cy’u Bufaransa, aho Kabuga Felicien yajuririye aburana asaba ko urubanza rwe rwagumishwa mu Bufaransa, byarangiye kuri uyu wa 03 Kamena 2020 uru rukiko rutegetse ko yoherezwa I Arusha mu rwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.

Abunganizi ba Kabuga Felicien, bari bahanganye n’ingingo itegeka ubutabera bw’Ubufaransa aho yafatiwe gutanga abafashwe bisabwe n’ubutabera mpuzamahanga, Urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rufite icyicaro i Arusha, aho biteganyijwe ko ari ho urubanza rwe rushobora kubera.

Umunyamakuru wa BBC wari mu rukiko avuga ko Kabuga, yicaye mu ntebe y’abafite ubumuga, atigeze agaragaza amarangamutima batangaje uwo mwanzuro, ahubwo yabajije aho azoherezwa.

Kuri uyu mwanzuro, umwunganizi we Laurent Bayon yabwiye abanyamakuru ko “yari yiteze uwo mwanzuro kuko bari mu gikorwa kirimo politiki cyane”.

Kabuga mu rukiko rusesa imanza

Me Bayon yavuze ko bagiye gukomereza mu rukiko rusesa imanza, ruzaba rufite amezi abiri yo gutangaza umwanzuro warwo. Uru rukiko narwo nirufata umwanzuro nk’uyu hazaba hasigaye igihe cy’ukwezi kumwe ngo Bwana Kabuga ashyikirizwe ruriya rwego rwasigaye rurangiza imanza zasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.

Bwana Kabuga w’imyaka 84, ariko we wabwiye urukiko ko afite imyaka 87, abamwunganira bavuga ko ashaje kandi arwaye bityo adakwiye kuvanwa mu Bufaransa ko ari ho yaburanishirizwa.

Mu iburanisha riheruka, ku nshuro ya mbere mu myaka irenga 22 ishize ashakishwa ashinjwa ibyaha bya Jenoside, BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Bwana Kabuga yahakanye ibyaha aregwa abyita “ibinyoma“.

Serge Brammertz, umushinjacyaha w’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, yatangaje ko Kabuga yafashwe bisabwe n’uru rwego, asaba ko yoherezwa gufungirwa by’agateganyo i La Haye mu Buholandi.

Kabuga yafashwe nyuma y’imyaka 22 ashakishwa, umupolisi ukuriye ishami rya Jenoside n’ibindi byaha muri Polisi y’Ubufaransa aheruka gutangaza ko yafashwe “bivuye mu gukurikirana umwana we wavaga mu Bwongereza akajya kumusura“.

Mu cyumweru gishize, umucamanza William H. Sekule w’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha yavuze ko urubanza rwa Kabuga rugomba kubera i Arusha.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga