• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Burundi: Ikirego cy’abatavugarumwe n’ubutegetsi cyatewe ishoti, Ndayishimiye Evariste yemezwa ko yatsinze amatora

Umwanditsi
June 4, 2020

Urukiko rurinda iremezo ry’itegeko Nshinga mu Burundi rwatesheje agaciro ikirego cy’abifuzaga ko amatora asubirwamo nyuma yo kuvuga ko bibwe amajwi. Kuri uyu wa 04 Kamena ni nabwo rwahise rwemeza bidasubirwaho ko Perezida w’u Burundi watowe ari Ndayishimiye Evariste.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi yabaye kuwa 20 Gicurasi 2020. Komisiyo y’Igihugu ishinzwe amatora muri iki Gihugu yari yatangaje ko Ndayishimiye Evariste wo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ariwe wayatsinze by’agateganyo n’amajwi 68,72%, mu gihe Agathon Rwasa wa CNL bari bahangaye yabonye amajwi 24,19%.

Na Mbere y’ibarura ry’amajwi, Agathon Rwasa n’ishyaka rye bavugaga ko aribo batsinze amatora, ko nihatangazwa ibinyuranye no gutsinda kwe aziyambaza ubutabera agasaba ko arenganurwa, ndetse urukiko mu burundi rutamurenganura akiyambaza izo ki rwego rw’Akarere.

Mu gihe Ndayishimiye Evariste atangajwe n’urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga mu Burundi, mu gihe kandi rutesheje agaciro ibyifuzwaga na Agathon Rwasa, byitezwe ko akomeza mu nkiko zo kurwego rw’Akarere nkuko yabitangaje cyangwa se akemera ugutsindwa kwe.

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Amatora mu Burundi, yatangaje ko abarundi 5,115,418 aribo bari biyandikishije ko bazatora, ariko abitabiriye itora ni 87% ( 4,450,413) byabo. Amatora yabaye mu byiciro bitatu aribyo; Amatora y’Umukuru w’Igihugu, ay’Abagize inteko ishinga Amategeko ndetse n’inzego z’Ibanze yose akaba yarahurijwe hamwe.

Uku niko abakandida bari bakurikiranye mu matora y’umukuru w’Igihugu n’amajwi bagize:

Evariste Ndayishimiye (CNDD-FDD): 68,72%

Agathon Rwasa (CNL): 24,19%

Gaston Sindimwo (Uprona): 1,64%

Domitien Ndayizeye (Kira Burundi): 0,57%

Léonce Ngendakumana (FRODEBU): 0,47%

Nahimana Dieudonné: 0,42%

Francis Rohero: 0,20%

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga