• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
03/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
03/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
03/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
03/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse

Burundi: Ikirego cy’abatavugarumwe n’ubutegetsi cyatewe ishoti, Ndayishimiye Evariste yemezwa ko yatsinze amatora

Umwanditsi
June 4, 2020

Urukiko rurinda iremezo ry’itegeko Nshinga mu Burundi rwatesheje agaciro ikirego cy’abifuzaga ko amatora asubirwamo nyuma yo kuvuga ko bibwe amajwi. Kuri uyu wa 04 Kamena ni nabwo rwahise rwemeza bidasubirwaho ko Perezida w’u Burundi watowe ari Ndayishimiye Evariste.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi yabaye kuwa 20 Gicurasi 2020. Komisiyo y’Igihugu ishinzwe amatora muri iki Gihugu yari yatangaje ko Ndayishimiye Evariste wo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ariwe wayatsinze by’agateganyo n’amajwi 68,72%, mu gihe Agathon Rwasa wa CNL bari bahangaye yabonye amajwi 24,19%.

Na Mbere y’ibarura ry’amajwi, Agathon Rwasa n’ishyaka rye bavugaga ko aribo batsinze amatora, ko nihatangazwa ibinyuranye no gutsinda kwe aziyambaza ubutabera agasaba ko arenganurwa, ndetse urukiko mu burundi rutamurenganura akiyambaza izo ki rwego rw’Akarere.

Mu gihe Ndayishimiye Evariste atangajwe n’urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga mu Burundi, mu gihe kandi rutesheje agaciro ibyifuzwaga na Agathon Rwasa, byitezwe ko akomeza mu nkiko zo kurwego rw’Akarere nkuko yabitangaje cyangwa se akemera ugutsindwa kwe.

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Amatora mu Burundi, yatangaje ko abarundi 5,115,418 aribo bari biyandikishije ko bazatora, ariko abitabiriye itora ni 87% ( 4,450,413) byabo. Amatora yabaye mu byiciro bitatu aribyo; Amatora y’Umukuru w’Igihugu, ay’Abagize inteko ishinga Amategeko ndetse n’inzego z’Ibanze yose akaba yarahurijwe hamwe.

Uku niko abakandida bari bakurikiranye mu matora y’umukuru w’Igihugu n’amajwi bagize:

Evariste Ndayishimiye (CNDD-FDD): 68,72%

Agathon Rwasa (CNL): 24,19%

Gaston Sindimwo (Uprona): 1,64%

Domitien Ndayizeye (Kira Burundi): 0,57%

Léonce Ngendakumana (FRODEBU): 0,47%

Nahimana Dieudonné: 0,42%

Francis Rohero: 0,20%

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5903 Posts

Politiki

4154 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga