• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
14/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
14/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
14/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Urubanza rwa Nsabimana Callixte aka Maj. Sankara rurasubitswe

Umwanditsi
June 4, 2020

Mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga, iby’iterabwoba n’ibyaha byambukiranya I Mipaka ruri mu karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo, mu gitondo cyo kuri uyu wa 04 Kamena 2020 hasubitswe urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte aka Maj. Sankara kubera hari abatabonetse b’I Rusizi kandi bagomba kuregera indishyi.

Urubanza rwa Nsabimana Callixte (aka Maj. Sankara), rwaburanishwaga mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Skype ryagombaga guhuza abari Mageragere aho Nsabimana afungiye, abari mu rukiko ndetse n’abaregera indishyi bari i Rusizi, mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Urukiko rutangaje ko rusubitse uru rubanza kubera ko abari i Rusizi ho mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, bagombaga kuregera indishyi batengushwe n’ikoranabuhanga rya Skype. Uretse kuba batengushwe n’iri koranabuhanga, Abanyarusizi ntabwo bemerewe kurenga Akarere kabo kuko kashyizwe mukato kubera Covid-19.

Urukiko rwatangaje ko urubanza rwa Nsabimana Callixte aka Maj. Sankara ruzasubukurwa Tariki ya 08 Nyakanga 2020. Ni urubanza rwari rwitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye barimo abakorera ibitangazamakuru byo mu Rwanda no mu mahanga.

Mu byaha Nsabimana Callixte aka Maj. Sankara akurikiranyweho birimo; iby’iterabwoba, kurema umutwe witwaje intwaro, ubwicanyi n’ibindi. Yahoze ari umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba za FLN zavugaga ko zirwanya Leta y’u Rwanda. Muri rusange, araregwa ibyaha bigera muri 17 byose bishingiye ku bitero ku Rwanda n’ibindi bikorwa by’izi nyeshyamba yari abereye umuvugizi.

Nshimiyimana Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga