Urubanza rwa Nsabimana Callixte aka Maj. Sankara rurasubitswe

Mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga, iby’iterabwoba n’ibyaha byambukiranya I Mipaka ruri mu karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo, mu gitondo cyo kuri uyu wa 04 Kamena 2020 hasubitswe urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte aka Maj. Sankara kubera hari abatabonetse b’I Rusizi kandi bagomba kuregera indishyi.

Urubanza rwa Nsabimana Callixte (aka Maj. Sankara), rwaburanishwaga mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Skype ryagombaga guhuza abari Mageragere aho Nsabimana afungiye, abari mu rukiko ndetse n’abaregera indishyi bari i Rusizi, mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Urukiko rutangaje ko rusubitse uru rubanza kubera ko abari i Rusizi ho mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, bagombaga kuregera indishyi batengushwe n’ikoranabuhanga rya Skype. Uretse kuba batengushwe n’iri koranabuhanga, Abanyarusizi ntabwo bemerewe kurenga Akarere kabo kuko kashyizwe mukato kubera Covid-19.

Urukiko rwatangaje ko urubanza rwa Nsabimana Callixte aka Maj. Sankara ruzasubukurwa Tariki ya 08 Nyakanga 2020. Ni urubanza rwari rwitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye barimo abakorera ibitangazamakuru byo mu Rwanda no mu mahanga.

Mu byaha Nsabimana Callixte aka Maj. Sankara akurikiranyweho birimo; iby’iterabwoba, kurema umutwe witwaje intwaro, ubwicanyi n’ibindi. Yahoze ari umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba za FLN zavugaga ko zirwanya Leta y’u Rwanda. Muri rusange, araregwa ibyaha bigera muri 17 byose bishingiye ku bitero ku Rwanda n’ibindi bikorwa by’izi nyeshyamba yari abereye umuvugizi.

Nshimiyimana Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →