• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego cy’u Burundi ku itorwa rya Martin Ngoga  

Umwanditsi
June 4, 2020

Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, kuri uyu wa 04 Kamena 2020 rwatesheje agaciro ubujurire bwa Leta y’u Burundi yaregeye itorwa ry’umunyarwanda Martin Ngoga ku mwanya w’umuyobozi w’inteko ishinga amategeko y’uyu muryango-EALA. Abacamanza bane kuri batanu bashyigikiye uko itora ryagenze, mu gihe u Burundi bwavugaga ko itora ryakozwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Mu kwezi kwa karindwi k’umwaka ushize wa 2019 urwego rw’ibanze rw’uru rukiko rwatesheje agaciro ikirego cya Leta y’u Burundi cyavugaga ko Martin Ngoga yatowe bidakurikije amategeko.

Leta y’u Burundi yashyikirije ubujurire bwayo mu kwezi kwa munani umwaka ushize wa 2019 nk’uko bigaragazwa n’inyandiko z’uru rukiko. Inyandiko z’uru rukiko zigaragaza ko Leta y’u Burundi yajuririye uwo mwanzuro ivuga ko urwego rw’ibanze rw’uru rukiko “rwibeshye mu mategeko ntirubone ko ukuriye EALA yatowe hirengagijwe ingingo ya 51(1) igena imikorere y’inteko rusange y’uwo muryango“.

Uyu munsi, uru rukiko rwatangaje ko ubujurire bw’u Burundi bwateshejwe agaciro ku bwiganze bw’abacamanza bane kuri umwe. Mu iburanisha ry’umwaka ushize Bwana Nestor Kayobera uhagarariye u Burundi, yari yavuze ko amatora Martin Ngoga yatorewemo, yabaye intumwa z’u Burundi na Tanzania muri iyi Nteko zidahari.

Bwana Kayobera, yari yavuze ko iryo tora ryanyuranyije n’amahame agenga umubare w’abatora uwo muyobozi n’amahame agenga uyu muryango w’ibihugu. Yasabaga ko amatora asubirwamo.

Martin Ngonga, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yatorewe kuyobora inteko ya EALA mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2017. Uyu mwanya usimburanwaho n’ibihugu bigize umuryango wa EAC buri nyuma y’imyaka itanu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga