• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
12/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
12/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
12/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Undi mujenerali yamaganye Perezida Donald Trump

Umwanditsi
June 5, 2020

Jenerali-Gen. Martin Dempsey wahoze akuriye ingabo za Amerika kuri uyu wa 05 Kamena 2020 nawe yamaganye Perezida Trump. Uyu aje yiyongera kubandi babiri bakomeye mu ngabo za Amarika. Yamaganye ibikangisho bya Trump mu gukoresha ingabo asoza imyigaragambyo y’abaturage bashavujwe n’urupfu rwa George Floyd wishwe n’umupolisi w’umuzungu.

Jenerali Martin Dempsey, yahoze akuriye ingabo z’Amerika kuva mu 2011 kugera mu 2015, ku gihe cy’ubutegetsi bwa Barack Obama. Yabwiye radio National Public Radio yo muri Amerika ko amagambo ya Perezida Trump “ateye impungenge zikomeye” kandi “ateje ibyago“.

Umunyamabanga w’ingabo uriho ubu ku butegetsi bwa Perezida Trump ndetse n’uwigeze kuba we ku butegetsi bwe na bo banenze icyo gikangisho cye.

Ku wa mbere tariki 01 Kamena 2020, Perezida Trump yakangishije ko azagaba ingabo ngo “zisoze vuba” imyigagaragambyo niba za leta z’ahabera iyo myigaragambyo zinaniwe kubikora.

Iyi myigaragambyo, ahanini nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ikorwa mu mahoro. Ni imyigaragambyo yakwiriye mu bice bitandukanye by’Amerika nyuma y’urupfu rwa George Floyd, Umunyamerika w’umwirabura ukomoka muri Afurika, wari mu maboko ya polisi. Yishwe n’umupolisi w’umuzungu kuwa 25 Gicurasi 2020.

Iyi myigaragambyo ubu igeze ku munsi wayo wa 10. Mu gihe iyi myigaragambyo isa n’iri guhosha mu murwa mukuru Washington, agace k’umutekano w’ibiro bya perezida bya White House karaguwe mu minsi micye ishize.

Polisi yakoresheje inkoni zikoze mu mikwege na plastike (cyangwa ndembo) ndetse n’imyuka iryana mu maso mu gutatanya abigaragambyaga hafi y’imbuga ya Lafayette Park ku wa mbere. Kuva ubwo, polisi yahashyize uruzitiro rukikije inyubako ya White House.

Ni iki uyu mujenerali yanenze Perezida Donald Trump?

Ejo ku wa kane tariki 04 Kamena 2020, Jenerali Dempsey, ubusanzwe uvuga gacye cyane mu ruhame, yagize ati: “Igitekerezo cy’uko Perezida yasubiza ibintu mu buryo akoresheje igisirikare, kuri jye giteye impungenge“.

Yongeyeho ati: “Igitekerezo cyuko igisirikare cyakwitabazwa ngo gihashye ndetse kiburizemo imyigaragambyo ahanini ikorwa mu mahoro, ni byo ko hari hamwe yabayemo urugomo kubera ba rusahurira mu nduru, noneho igisirikare kikayijyamo ukuntu ngo gihoshe uko ibintu bimeze, kuri jye giteje ibyago cyane“.

Uko kunenga Perezida Trump kwe, kuje gukurikira amagambo y’uwahoze ari Jenerali mu ngabo z’umutwe wa Marine, Jim Mattis, wanabaye umunyamabanga w’ingabo z’Amerika ku butegetsi bwa Bwana Trump.

enerali Mattis (iburyo) nawe yanenze imikorere ya Trump.

Jenerali Mattis yavuze ko amagambo ya Perezida Trump agamije gucanishamo nkana Abanyamerika. Mu gusuzubiza Jenerali Mattis kuri ayo magambo ye yo ku wa gatatu, Perezida Trump yanditse kuri Twitter ko uwo wahoze ari umunyamabanga w’ingabo ari “umujenerali wiha agaciro karenze“, ko yishimiye ko yavuye mu mwanya yari afite.

Mbere yaho ku munsi w’ejo, Mark Esper, umunyamabanga w’ingabo z’Amerika, na we yari yavuze ko adashyigikiye ko ingabo zigabwa mu gusoza imyigaragambyo. Bwana Esper yavuze ko ikoreshwa ry’abasirikare basanzwe mu kazi (batandukanye n’inkeragutabara) mu gusoza imyigaragambyo, kuri ubu bitari ngombwa. Ayo magambo ye bizwi ko atashimishije ibiro bya perezida bya White House.

Jenerali Martin Dempsey yiyongereye ku bandi bari bakomeye mu ngabo za Amerika banenga Trump.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga