• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Mu gihugu cya Libiya habonetse ibyobo byahambwemo abantu benshi

Umwanditsi
June 14, 2020

Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU), Antonio Guterres, yavuze ko yatunguwe cyane ndetse akababazwa n’uko muri Libya mu mujyi wa Tarhouna hagaragaye ibyobo bishyinguyemo abantu benshi.

Umujyi wa Tarhouna byagaragayemo, uri mu birometero 65 uvuye mu murwa mukuru Tripoli. Ibirindiro by’ingabo za Jenerali Khalifa Haftar ni ho byabaga ariko uherutse kwigarurirwa n’ingabo za Leta.

Stephane Dujarric, umuvugizi wa Antonio Guterrez, yavuze ko umukuru w’Umuryango w’Abibumbye yasabye ko habaho iperereza ryimbitse kandi rigakorwa mu mucyo kugira ngo ababigizemo uruhare bahanwe.

Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ritangaza ko Umuryango w’abibumbye wemeye kuzatanga imfashanyo yo gushakisha no kumenya abashyinguye muri ibyo byobo, uko bapfuye no kubashyikiriza imiryango yabo.

Philippe Nassif, uyobora umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International mu karere k’uburasirazuba bwo hagati n’Afurika y’amajyaruguru, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika ko ashaka ko umuryango ayoboye cyangwa Umuryango w’Abibumbye bijya aho ibyo byobo biri, gukusanya ibimenyetso by’ibyaha by’intambara n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu kugira ngo amaherezo ubutabera buzatangwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga