• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Covid-19: Uruhare rwa buri wese mu kubahiriza amabwiriza niko gutsinda icyorezo-CP Kabera

Umwanditsi
June 15, 2020

Polisi y’u Rwanda irakangurira buri wese kwitwararika no kwirinda kuba nyirabayazana w’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19. Ni muri iki gihe u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu ku Isi ruhangana n’icyorezo cya COVID-19, aho buri wese asabwa kumva ko afite inshingano ku giti cye zo kutaba nyirabayazana w’iki cyorezo aho ari hose, haba mu muryango arimo no mubo ahura nabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko “uruhare rwa buri muntu mu gukurikiza amabwiriza yo kurwanya Koronavirusi ariyo ntwaro yo gutsinda iki cyorezo”.

Yagize ati “Buri muntu akwiye kugira amahitamo atuma atandura Koronavirusi. Aya mahitamo ni ukwiha intego cyangwa umuhigo ugira uti ” Ntabe ari njye utuma abandi bandura COVID-19.”

Yakomeje avuga ko buri muntu niyiha uyu muhigo azaba arinze umuryango we, abo bakorana, abakiriya be, abo bafatanyije ubucuruzi, aho agenda hose. Muri rusange azaba arinze umuryango nyarwanda wose.

CP Kabera, yibukije abantu ko aya mahitamo agomba gukurikiza amabwiriza asanzweho yo kwirinda Koronavirusi.

Yagize ati ” Kwambara agapfukamunwa neza kugeza ku mazuru kandi ukakambara ahantu hose, gusiga intera nibura ya metero hagati y’umuntu n’undi, kwirinda ingendo zitari ngombwa, kwirinda gusuhuzanya n’ibiganza cyangwa guhoberana, gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune, gukaraba umuti wabigenewe ndetse no kubahiriza amasaha yagenwe byose ni bimwe mu bizafasha abantu kwirinda iki cyorezo kandi bizanagufasha kugera ku muhigo wawe”.

CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.

CP Kabera nkuko urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rubitangaza, yakanguriye abakoresha imbuga nkoranyambaga kuzifashisha bakagaragaza kandi bakanasangiza abandi amahitamo bafashe bakoresheje insanganyamatsiko igira iti #NtabeArinjye. Ni mu rwego rwo gushishikariza abandi kwirinda COVID-19.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga