• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
17/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
17/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari
17/09/25
Indege itagira umupirote( Drone) y’Igisirikare cy’u Rwanda yakomerekeje Abanyeshuri

USA: Umupolisi uherutse kwica umwirabura amurashe yirukanwe mukazi

Umwanditsi
June 15, 2020

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, igipolisi cyo mu mujyi wa Iy’Atlanta muri leta ya Georgia kirukanye umupolisi warashe, akica umugabo w’umwirabura kuwa gatanu tariki 12 Kamena 2020.

Umwirabura wishwe arashwe yitwa Rayshard Brooks w’imyaka 27 y’amavuko. Byavuzwe ko yazize kuba yarirutse atwaye ikintu kimeze nk’imbunda cy’uwo mupolisi wamwishe, kiraswa umuntu kugira ngo acike intege hanyuma afatwe mu buryo bworoshye. Uwo mwirabura yirutse ahunga kuko yatinyaga gufatwa ngo kubera yari yafashwe ibipimo bagasanga atwaye imodoka kandi yanyoye inzoga zirenze igipimo.

Urupfu rw’uyu mwirabura Brooks, rwatumye haba imyigaragambyo mu mujyi wa Atlanta kuwa Gatandatu tariki 13 Kamena 2020. Ni imyigaragambyo yatangiye mu mahoro ariko nyuma yabayemo ubugizi bwa nabi, aho inzu y’uburiro ( Restaurant) iri hafi y’aho Brooks yarasiwe yatwitswe igakongoka.

Ibi byabaye nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza, hari hashize umunsi uwitwa Erika Shields, umuyobozi mukuru wa Polisi w’I Atlanta yeguye nyuma y’urupfu rw’uwundi mwirabura wapfiriye mu maboko ya Polisi.

Umupolisi Garrett Rolfe arimo gusuzuma umugabo w’umwirabura Rayshard Brooks ko yaba yatwaye imodoka yasinze. Atlanta, Georgia. Aha ni mbere y’iraswa.

Urupfu rwa Brooks, rubaye mu gihe igihugu cyose gihangayikishijwe no gushakisha icyakorwa ngo habeho impinduka mu gipolisi, aho abirabura b’Abanyamerika bicwa mu buryo butandukanye bahowe ibyaha bito bito.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5868 Posts

Politiki

4119 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga