• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Umucamanza Raphael Yanyi waburanishaga urubanza rwa Vital Kamerhe hatangajwe ko yishwe urupfu rubi

Umwanditsi
June 17, 2020

Umucamanza wari uyoboye urubanza rwa Vital Kamerhe wahoze akuriye ibiro bya Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, aherutse gupfa bivugwa ko azize indwara y’umutima. Mubimaze kugaragazwa n’ibizamini byakorewe ku murambo, uyu mucamanza ngo yishwe urupfu rubi ruturuka ku byuma cyangwa ibisa nabyo yajombaguwe mu mutwe nkuko byatangajwe na Minisiteri y’Ubutabera.

Minisitiri w’ubutabera Célestin Tunda Ya Kasende, yavuze ko ubu hatangiye iperereza ku bwicanyi bwakorewe uyu mucamanza. Mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2020, Polisi yatangaje ko umucamanza Raphaël Yanyi yishwe n’indwara y’umutima.

Yari amaze igihe ari umucamanza ukuriye iburanisha mu rubanza Vital Kamerhe aregwamo ibyaha bya ruswa. Ariko ibizamini byakorewe ku murambo we ngo hamenyekane icyamwishe, ubu byagaragaje ko “yazize urupfu rubi, rutewe n’ibintu bityaye yakubiswe cyangwa bimeze nk’ibyuma, byinjijwe mu mutwe we“, nkuko Minisitiri Célestin Tunda Ya Kasende yabibwiye ibiro ntaramakuru Reuters kuri uyu wa kabiri tariki 16 Kamena 2020.

Umurambo w’umucamanza Yanyi wanagaragaje ibimenyetso by'”imiti y’uburozi iri mu ngano itica“, nkuko minisiteri y’ubutabera yabivuze.

Bwana Vital Kamerhe w’imyaka 61 y’amavuko, wahoze ari ingenzi muri Leta ya Perezida Félix Tshisekedi, ashinjwa gukoresha nabi imari ya Leta irenga miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika. Ahakana ibyo aregwa byose, akavuga ko nta kibi yakoze.

Abamushyigikiye, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko bemeza ko urubanza rwe ari urwa politike, rugamije kumubuza kuziyamamaza ku mwanya wa perezida mu gihe kiri imbere.

Vital Kamerhe ni we munyapolitike wo ku rwego rwo hejuru cyane wa mbere ushinjwe ibyo byaha muri iki gihugu. Urubanza rwe rwakomeje nta mucamanza w’umusimbura ururimo nyuma y’urupfu rwa Bwana Yanyi.

Photo/Actualite.cd

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga