• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/05/26
Huye: Urumogi ibiro 480, Kanyanga Litiro 460 na Litiro z’Ibikwangari byangijwe ku mugaragaro
23/05/26
Kamonyi-JADF: Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere basabwe kunoza imikoranire
23/05/26
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi abagabo bane bakekwaho ubujura
23/05/26
Kamonyi-Kwibuka32: Minisitiri Dr. Bizimana yibukije abahakana n’Abapfobya Jenoside ko ukuri kw’aya mateka kutazacecekwa 

Gatsibo: Umugabo yafatanwe inyama z’inyamaswa yiciye mu muhigo utemewe

Umwanditsi
June 18, 2020

Kuri uyu wa 17 Kamena 2020 nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Rwimbogo yafashe uwitwa Kanyeshyamba Francois w’imyaka 43. Uyu yafatiwe mu kagari ka Rwikiniro mu Mudugudu wa Rukomo. Yafashwe amaze kubaga inyamanswa yo mu bwoko bw’impongo yari yishe mu ishyamba rya Gabiro.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko abaturage batanze amakuru ko Kanyeshyamba ajya mu ishyamba rya Gabiro akica inyamanswa. Polisi yateguye igikorwa cyo kumufata nibwo kuri uyu wa Gatatu yafatiwe mu cyuho ari mu baturage arimo kugurisha inyama z’impongo.

CIP Twizeyimana yagize ati“Abaturage bamaze kubitubwira dushakisha uriya muturage, twagiye aho atuye tumusangana inyama z’impongo arimo kuzigurisha, yari afite uruhu rw’iyo nyamanswa ndetse n’imbwa yifashisha ahiga”.

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko Kanyeshyamba amaze gufatwa yemeye ko iyo nyamanswa ariwe wayishe kandi atari ubwa mbere abikoze ko ahubwo asanzwe ajya muri ririya shyamba guhiga yo.

Umuvugizi wa Polisi, yongeye kwibutsa abaturage ko nta muntu wemerewe kujya guhiga inyamanswa. Yabagaragarije ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, yasabye abaturage kujya batanga amakuru ndetse bakirinda kurya ziriya nyamanswa.

Ati“ Abaturage tubakangurira kujya batanga amakuru nk’uko babigenje kugira ngo Kanyeshyamba afatwe. Tubasobanurira ko ziriya nyama barya zishobora kubatera uburwayi kuko ziba zitapimwe kandi zishobora kuba zifite uburwayi”.

Kanyeshyamba, nkuko urubuga rwa Polisi rubitangaza yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwimbogo kugira ngo akorerwe idosiye.

Itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije ingingo ya 58 ivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5969 Posts

Politiki

4217 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1053 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga