• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
16/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
16/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
16/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira

Igihugu cya Kenya cyatorewe kwinjira mu kanama ka ONU/UN gashinzwe Amahoro n’Umutekano

Umwanditsi
June 19, 2020

Nyuma y’igice cya kabiri cy’amatora yari ahanganishije Igihugu cya Kenya na Djibouti ku guhatanira kwinjira mu kanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano, byarangiye kuri uyu wa 18 Kanama 2020 Kenya ariyo itsinze iki gice bityo yinjira muri aka kanama mu gihe kizamara umwaka umwe.

Igihugu cya Kenya cyatowe kuri uyu wa kane Tariki 18 Kamena 2020 kujya mu kanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano mu mwaka wa 2021 kugera muri 2022 ( ni igihe cy’umwaka umwe). Iyi ntebe ya Afurika Kenya yariko irayirwanira n’igihugu cya Djibouti.

Kenya igiye gusimbura kuri uyu mwanya Igihugu cya Afrika y’Epfo cyari muri uyu mwanya. Kenya kandi yari ishyigikiwe n’umuryango w’ubumwe bwa Afurika, mu gihe Djibouti yateye hejuru ivuga ko ari yo yari itahiwe kujya muri aka kanama hakurikijwe uburyo ibihugu bibisikana.

Ku munsi wa gatatu tariki 17 Kamena 2020, ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ritangaza ko ako kanama katoye ibindi bihugu bine bishyashya byinjira muri ako kanama mu mwaka wa 2021 na 2022. Ibyo bihugu ni Ubuhindi, Mexique, Norvege na Irelande.

Inama ya ONU ishinzwe umutekano igizwe n’ibihugu 15, 10 muri byo ntabwo bihoraho naho bitanu birakomeye ndetse ntabwo bikorwaho, nta bibisimbura bindi kandi bifite igitinyiro. Ibyo bihugu ni; Ubwongereza, Ubushinwa, Ubufaransa, Uburusiya hamwe na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5891 Posts

Politiki

4142 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga