• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa
30/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
30/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
30/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi

Amerika: Abigaragambya barasaba ko Ubugome n’ivangura ku ruhu bikorwa na Polisi bihagarara

Umwanditsi
June 20, 2020

Imyigaragambyo mu bice bitandukanye bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye kubura. Abayitabiriye basaba ko ibikorwa bishingiye ku irondaruhu ndetse n’ubugome bikorwa na bamwe mu bapolisi ku baturage bihagarara.

Imyigaragambyo yongeye kubura mu mihanda yo mu mijyi imwe yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Abigaragambya mu mpera z’iki cyumweru bakomeje gusaba ko ivangura rishingiye ku ruhu n’ubugome Polisi ikoresha ku baturage byahagarara.

Ikibumbano cya Albert Pike, umwe mu bari bashyigikiye ubucakara mu minsi yo hambere, abigaragambya bamaze kugitembagaza baragitwika i Washington kuri uyu wa 20 Kamena 2020.

Abigaragambya, kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Kamena 2020 n’ejo ku cyumweru baranizihiza ikiruhuko cya “Juneteenth cyo kwibuka umunsi umwirabura wanyuma yavuye mu bucakara taliki ya 19 z’ukwezi kwa gatandatu mu 1865 muri Leta ya Texas”.

Imyigaragambyo iteganijwe mu mujyi ya New York, Los Angeles na Miami. Mu murwa mukuru Washington DC hateganijwe indi imyigaragambyo. Abaraye bigaragambirije mu birometero bicye hafi y’ingoro ya perezida, baraye basenye ikibumbano cya Albert Pike umwe mu bategetsi bo hambere bari bashyigikiye ubucakara muri icyo gihe.

George Floyd, urupfu rwe nirwo rwabaye imbarutso y’imyigaragambyo.

Imyigaragambyo, nkuko ijwi rya Amerika ribitangaza yatangiye taliki 25 Gicurasi 2020 ubwo umwirabura George Floyd yari amaze kugwa mu maboko ya Polisi mu mujyi wa Minneapolis muri Leta ya Minnesota.

Uyu mwirabura Floyd, mu mashusho yagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragara umupolisi w’umuzungu yamuryamishije hasi, amushinze ivi ku ijosi.

George Floyd n’Umupolisi ugaragara mu mashusho yamushinze ivi ku ijoro.

Mubyumvikanye byavuzwe n’uyu mwirabura ubwo yari hasi ahinzwe ivi mu ijosi, ngo yagize ati“ Simbasha guhumeka”. Ni rimwe mu magambo ye ya nyuma ku Isi. Abapolisi bane b’abazungu nibo bakurikiranweho ubwicanyi bw’uyu George Floyd.

 

Umupolisi w’Umuzungu ashinze ivi ku ijosi rya George Floyd. Aha ni naho yashiriyemo umwuka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5899 Posts

Politiki

4150 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1024 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga