• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
24/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
24/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
24/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
24/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana

Huye: Abagirwaho ingaruka n’uburyo bwo kuboneza urubyaro barasabwa kwegera abaganga

Umwanditsi
June 22, 2020

Bamwe mubabyeyi bo mu Karere ka Huye bitabira gahunda yo kuboneza urubyaro bagaragaza imbogamizi z’uko hari bumwe mu buryo bahitamo bwo kuboneza urubyaro ntibuhure n’imibiri yabo bikabaviramo kurwara indwaza za hato na hato nko kubabara umugongo, kujya mu mihango idakama, kubyibuha bikabije cyangwa se bikabaviramo kunanuka. Gusa ngo urebye ingaruka n’ibyiza byo kuboneza urubyaro, ibyiza nibyo byinshi.

Umwe muri bo wo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, avuga ko mbere yakoresheje uburyo bwo gufata ibinini mu kuboneza urubyaro ntibugire icyo bumufasha agahora ajya mu mihango idakama ariko ngo yaje kwegera muganga amugira inama yo guhindura uburyo akoresha ikibazo kigakemuka.

Avuga ko yaje guhitamo uburyo bwa gakondo/kamere bukamukundira. Yagize ati” Njyewe nakoresheje uburyo bwa kamere bwo konsa umwana bimfasha gukurikiza neza gahunda yo kuboneza urubyaro, ubu mfite umwana w’amezi umunani kandi mbere byari byarananiye. Nabanje gukoresha ibinini biranga nkajya mpora mva bituma negera muganga mubwira uko bimeze ambwira ko iyo uburyo bumwe bwanze ushobora gukoresha ubundi bigakunda”.

Siwe gusa uvuga ko yaboneje urubyaro bikagira ingaruka mbi kumubiriwe kuko hari n’abandi bavuga ko bakuyemo ubumuga. Undi utuye mu Murenge wa Huye, Akagari ka Bunazi, Umudugudu wa Akarehe ufite abana batatu, avuga ko kuboneza urubyaro birushya kuko iyo aribwo ukibyinjiramo bigora gufatisha uburyo umubiri wemera. Avuga ko we yihutiye kujya kwa muganga bakamufasha kuko kuboneza urubyaro bimufasha kutabyara indahekana.

Yagize ati” Gahunda yo kuboneza urubyaro iyo aribwo ukibitangira biravuna, ukabona umubiri urahindagurika. Hari bumwe mu buryo nari nahisemo burananira ariko bampinduriye biremera, ubu nibyiza nakuyemo umusaruro wo kuba nkora akazi neza nkanabasha kwishyura ubwishingizi mu kwivuza-mituweri ”.

Akomeza avuga ko ibyiza byo kuboneza urubyaro birimo ko abana bakura neza, ukagenda wemye udakururana n’abana munzira kuko aba ari bakuru. Avuga ko ariwe wafashe iyambere akabwira umugabo we ko bagomba kujya kuboneza urubyaro kuko ariwe abana barushya, ariwe birushya kubaheka mu gihe ufite indahekana nta mugabo ushobora gufata umwana ngo amuheke kandi ko iyo ari benshi bitera ubukene mu muryango.

Mukagatera Laurence ushinzwe serivise yo kuboneza urubyaro mu Bitaro bya Kabutare byo mu Karere ka Huye, avuga ko uwagizweho ingaruka zo kuboneza urubyaro akoresheshe uburyo runaka asabwa kugana muganga akagirwa inama byaba na ngombwa agahindurirwa uburyo yakoreshaga kuko bushobora kuba butajyanye n’imisemburo y’umubiri we.

Yagize ati” Hari abakoresha urunigi mukuboneza urubyaro, ku mubyeyi ufite ukwezi kudahinduka, hakaba n’abakoresha uburwo bw’ibinini, umubyeyi afata akibyara kugeza kumyaka itandatu, agapira, agakingirizo, ndetse n’urushinge. Habaho n’ubundi buryo burimo n’ubwakamere umuntu akaba ariwe wihitiramo uburyo akoresha bwakwanga akatugana mu gihe byamuteye ibibazo agahindurirwa ubundi buryo”.

Nyuma yo kuboneza urubyaro, uwahawe iyo serivise kuburyo ubwaribwo bwose yaba yahisemo, agomba gusinyira ko abikoze kubushake ntagahato nyuma yo kwigishwa ndetse n’umuganga umubonereje nawe agasinya.

Kuboneza urubyaro ni igikorwa umuntu akora kubushake bwe yabanje kuganirizwa akanihitiramo uburyo bumworoheye ashoboye gukoresha ndetse yabona uburyo yahisemo hari ingaruka bumutera akagana umuganga akamufasha, byaba na ngombwa byanze agahindurirwa ubundi kuko hari ubutangwa kwa muganga hakaba n’ubundi bwo gukoresha urunigi n’ubwakamere ndetse n’agakingirizo.

Isabella Iradukunda Elisabeth

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5820 Posts

Politiki

4071 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

140 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga