• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi ati” Abakene si umwanda ahubwo ni abantu”

Umwanditsi
June 22, 2020

Papa Francis, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, asaba abatuye isi guhindukira bakareba abakene. Avuga ko icyorezo cya coronavirus cyerekanye neza uko abakene bigijweyo muri sosiyete/mu muryango. Avuga ko ubukene kenshi buhishwa, ariko kugerageza gufasha abandi bidufasha kumenya abo turi bo. Yibutsa ko abakene ari abantu, ko atari ibintu cyangwa se umwanda.

Papa Francis, avuga ko Coronavirus iri kutugiraho ingaruka twese, abakire n’abakene, irerekana neza uburyarya. “Mfite ubwoba bw’uburyarya bw’abanyepolitiki bamwe na bamwe bavuga ko bahanganye n’ibibazo, nk’ikibazo cy’inzara ku isi, ariko hagati aho bagacura intwaro”. Iki ni igihe cyo guhinduka tukava muri ubwo buryarya. Ni igihe cy’ubunyangamugayo.

Buri bibazo byose bizana akaga n’amahirwe. Uyu munsi mbona dukwiye kugabanya ibyo dukora n’ibyo dukoresha tukiga kumva no kubana n’isi ya nyayo.

Avuga kandi ati “ Dukwiye guhindukira tukareba iruhande rwacu. Aya ni amahirwe yo guhinduka. Ndabona ibimenyetso by’ubukungu burimo ubumuntu. Ariko ibi nibirangira ntituzibagirwe aho tuvuye ngo dusubire aho twahoze. Iki ni igihe cyo gutera intambwe tukava mu gukoresha nabi isi, tukayisigasira”.

Mu gusigasira isi, reka ngire ingingo mvugaho. Iki ni igihe cyo kureba abakene. Yesu/Yezu aravuga ngo tuzahorana n’abakene igihe cyose, kandi ibi ni ukuri. Ni abantu bariho udashobora guhakana. Ariko barahishwa kuko ubukene butera ipfunwe.

Mu minsi ishize i Roma, mu gihe cyo kuguma mu ngo, umupolisi yabwiye umugabo ati: “Ntugomba kuba uri mu muhanda, jya mu rugo”. Undi aramusubiza ati: “Ntaho kuba ngira. Mba ku muhanda”.

Hari umubare munini w’abantu nk’uyu. Ariko ntitubasha kubabona kuko ubukene buteye ipfunwe. Ariko ubu bari mu ishusho iboneka ku isi. Tereza w’i Kalikuta yarababonye agira ubutwari bwo kubafasha. “Kubona” abakene bisobanuye kubasubiza ubumuntu. “Ntabwo ari ibintu, ntabwo ari umwanda, ni abantu”. Ntabwo dukwiye gushyiraho Politiki zo kubafasha nkaho ari inyamaswa, kuko ni ko benshi bafatwa mu gufashwa.

Reka mbagire inama. Iki ni igihe cyo kumanuka hasi aho bari. Ntekereje ku gitabo ‘Notes from Underground’ cya Dostoyevsky. Aho abakozi b’ibitaro byo muri gereza bari barageze aho bafata imfungwa nk’ibintu. Yarebye uko bafashe mugenzi we wari umaze gupfa aryamye ku gitanda gikurikiyeho arababwira ati: “Nimugeze aho! Nawe yari afite umubyeyi“.

Kenshi natwe tugomba kwibwira gutya; ko uriya mukene nawe yari afite nyina wamureze amukunze. Nyuma mu buzima ntituzi uko byamugendekeye. Ariko birafasha gutekereza ku rukundo nawe yigeze kugira mu cyizere nyina yari afite.

Duca intege abakene. Ntitubaha uburenganzira bwo kurota urukundo rwa ba nyina. Ntibazi gufatwa neza icyo ari cyo; benshi babeshwaho n’ibiyobyabwenge. Kubareba bidufasha kuvumbura ubwiza bw’Imana ari nabwo bwa mugenzi wawe.

Manuka hasi, renga ibishashagirana bidafatika by’isi ugere ku mukene ubabaye. Uku ni ko guhinduka dukwiye kugeraho. Kandi niba tudahereye aha, nta kindi gihe bizabaho.

Ubu butumwa bwa Papa twabuhawe na Vatican, buri mu kiganiro kirekire yahaye ushinzwe kwandika ibyaranze ubuzima bwe Austen Ivereigh.

Inkuru dukesha BBC

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga