• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Uruhande rwa Trump wiyamamariza indi manda, batunguwe n’umubare mbarwa w’abitabiriye

Umwanditsi
June 22, 2020

Ubwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2020, Perezida Donald Trump we n’itsinda rye bari I Oklahoma mu gikorwa cyo kwiyamamaza ahatanira indi manda, batunguwe n’ubwitabire bw’abantu bakeya mu gihe uyu Perezida yari aherutse gutangaza ko kwiyamamaza kwe kuzitabirwa n’abantu babarirwa muri Miliyoni.

Uruhande rushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Perezida Donald Trump rurahakana ko ubukangurambaga bwo ku rubuga rwa Tik-Tok n’abafana b’itsinda rya muzika K-pop ari bo batumye igikorwa cye cyo kwiyamamaza ku wa gatandatu i Oklahoma kizamo abantu bacyeya.

Urubyiruko rwinshi rutarageza ku myaka 20 rwafashe amatike mbere ariko rudafite gahunda yo kujya muri uko kwiyamamaza, rugamije gusa ko imyanya izaba irimo ubusa. Gusa uruhande rwa Trump mu kwikura mu isoni, ruvuga ko rwari rwiteguye ibikorwa nk’ibi.

Perezida Trump, hambere aha yari yatangaje ko igikorwa cye cya mbere cyo kwiyamamaza ku wa gatandatu kizazamo abantu nibura miliyoni. Aho cyabereye muri sitade ijyamo abantu 19,000 iri mu mujyi wa Tulsa, hari hateguwe ku buryo no hanze hajya abantu benshi cyane. Gusa hanze ntihakoreshejwe kuko n’imbere bari bacye.

Urwego rushinzwe kuzimya umuriro muri Tulsa ruvuga ko iki gikorwa cyajemo abantu 6,000 ariko abo ku ruhande rwa Trump bavuga ko haje benshi barenga aba.

Brad Parscale ukuriye ibikorwa byo kwamamaza Trump avuga ko imyigaragambyo n’ibitangazamakuru ari byo byatumye hari benshi batitabira, ko atari abafashe amatike babashuka ko bazaza.

Steve Schmidt wahoze mu ishyaka ry’abarepubulikani ariko ubu unenga Perezida Trump, avuga ko urubyiruko henshi muri Amerika rwasabye amatike rudafite gahunda yo kwitabira. Avuga ko umukobwa we w’imyaka 16 hamwe n’inshuti ze bafashe amatike abarirwa mu “magana“. Hari abandi babyeyi nabo basubije Bwana Schmidt bavuga ko abana babo nabo bakoze nk’ibi.

Ntabwo bizwi neza umubare w’amatike ibihumbi amagana wafashwe n’abantu batari bwitabire, gusa BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko video yashyizwe kuri Tik-Tok tariki 12 z’uku kwezi kwa Kamena isaba abantu gufata amatike y’ubuntu igamije ko hazaba imyanya myinshi irimo ubusa yagize abayikunze barenga 700,000.

Iyi video yashyizwe kuri Tik-Tok hakiri kare kuko itariki y’ukwiyamamaza kwa Trump yari 19 z’uku kwezi kwa Kamena.

Iyi tariki yari yateye benshi uburakari kuko ihura n’umunsi wa Juneteenth abirabura muri Amerika bizihizaho kurangira kw’ibinyejana by’ubucakara. Aho byabereye naho, Tulsa, hakaba ahantu habereye ubwicanyi bukomeye ku birabura mu mateka ya Amerika.

 

Abafana ba K-pop, itsinda rya muzika rikunzwe cyane ryo muri Koreya y’Epfo, bamaze iminsi bakoresha imbuga nkoranyambaga mu kwibasira abadashyigikiye imyigaragambyo ya ‘Black Lives Matter’.

Umunyamakuru wa BBC Anthony Zurcher wari i Tulsa aho Trump yiyamamarije avuga ko abategura ibi bikorwa buri gihe bitegura abantu nk’aba bafata amatike ariko batazaza, bityo bagategura amatike menshi cyane kurushaho.

Ubusanzwe abakoze ibikorwa nk’ibi ntibabuza abari bafite gahunda yo kuza kuba benshi iyo baguze amatike yabo.

Gusa uko byagaragaye ni uko ababeshye babaye benshi cyane kuko mu gihe abategura uku kwiyamamaza bari bavuze ko biteze abantu hafi miliyoni, kubera abafashe amatike mbere, kuri stade babonye ibihumbi bicyeya.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga