• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/08/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Kwesa Imihigo 98 n’indi yihariye byabaheshe guhiga indi mirenge y’Akarere
23/08/25
Kamonyi-Rugalika: Itsinda ry’abakekwaho ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
23/08/25
Kamonyi-Nyarubaka: Umusore wari Papa akaba na Mama w’Abavandimwe be yishwe atewe icyuma
23/08/25
Ireme ry’Uburezi si ikintu tubyuka mu gitondo ngo tuvuge ngo twarigezeho, ni urugendo-Dr. Flora Mutezigaju/REB

Abantu 8 mubarimo gufasha Perezida Trump kwiyamamaza barwaye Covid-19

Umwanditsi
June 23, 2020

Mu gihe Umukuru w’Igihugu cya Amerika Donald Trump akomeje ibikorwa bye byo kwiyamamariza indi manda, kuri uyu wa mbere Tariki 22 Kamena 2020 hari abandi bantu 2 bo mu itsinda rimufasha muri iki gikorwa bapimwe basanga baranduye Coronavirus. Aba biyongereye ku bandi 6 bayisanzwemo kuwa Gatandatu baba umunani. Uku kwiyamamaza muri ibi bihe kwanenzwe na benshi ko gushobora kongera Covid-19.

Abandi bantu babiri bari mu itsinda/Ekipe ifasha Perezida Donald Trump kwiyamamaza babonywemo ubwandu bwa Virusi ya Corona. Aba baje biyongera ku bandi batandatu bo muri iri tsinda basanganywe ubwo bwandu ku munsi wa gatandatu tariki 20 Kamena 2020.

Tim Murtaugh ushinzwe gutanga amakuru muri iryo tsinda, yemeje iby’ubwo bwandu agira ati: “Ni byo baranduye, ariko ku wa gatandatu aho bari muri leta ya Oklahoma, Trump afungura ibikorwa byo kwiyamamaza kwe bose bari bambaye udupfuka munwa.”

Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, ritangaza ko Tim Murtaugh yemeje ko abo bombi bivugwa ko banduye iki cyorezo bamaze gushyirwa mu kato. Ukwiyamamaza kwa Perezida Trump muri bino bihe Amerika ikomeje guhangana n’iki cyorezo cya Coronavirus kwakiriwe nabi n’impande zitandukanye, zivuga ko gushobora gutuma abacyandura biyongera.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5848 Posts

Politiki

4099 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1006 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga