• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
23/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
23/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
23/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana

Covid-19: Ntidushobora gutsinda iki cyorezo mu gihe Isi idashyize hamwe-Dr Tedros Adhanom wa OMS

Umwanditsi
June 23, 2020

Umuyobozi mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ati “ikibazo kidukomereye cyane kurusha ibindi si virusi ubwayo, ni ibura ryo gushyira hamwe n’ubuyobozi ku rwego rw’isi”. Agaragaza ko mu gihe nta gushyira hamwe no gutsinda iki cyorezo kibasiye Isi biragoye.

Mu kiganiro cyo mu buryo bwa video, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yagize ati: “Ntidushobora gutsinda iki cyorezo [cya coronavirus] mu gihe isi idashyize hamwe“.

Nubwo Dr Tedros atigeze avuga kuri Perezida Donald Trump w’Amerika by’umwihariko, mu kwezi gushize kwa gatanu Perezida Trump yavuze ko igihugu cye kigiye guhagarika inkunga kigenera OMS.

Igihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gitera inkungu nyinshi cyane iri shami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima-OMS kurusha ibindi bihugu. Mu mwaka ushize Amerika yarihaye inkunga irenga miliyoni 400 z’amadolari.

Perezida Donald Trump nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yavuze ko OMS/WHO yahindutse igikoresho cy’Ubushinwa. Yagize ati: “Ubushinwa bwigaruriye burundu umuryango mpuzamahanga w’ubuzima“. Kubwa Perezida Trump ngo ntabwo igihugu ayoboye cyakomeza gukorana n’uyu muryango mu gihe nta mpinduka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5820 Posts

Politiki

4071 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

140 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga