• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
23/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
23/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
23/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana

Hatangiye igeragezwa ry’uburyo buri muntu yipima Coronavirus binyuze mu macandwe

Umwanditsi
June 23, 2020

Mu Bwongereza hatangiye igeragezwa ry’uburyo bugiye kujya bufasha buri muntu kwipima icyorezo cya Coronavirus mu macandwe atiriwe ajya kwa muganga. Ni uburyo bushya butazajya busaba ibikoresho bihambaye, ariko kandi butanasaba ko umuntu yinjizwa ibikoresho mu mubiri (mu mazuru no mu muhogo).

Abaganga barenga 14,000 n’abandi bakora mu rwego rw’ubuvuzi, n’abo babana, ni bo bazabugiramo uruhare. Iryo gerageza riyobowe na Kaminuza ya Southampton rizamara ibyumweru bine.

Impuguke zizeye ko uko gupima amacandwe kuzaba uburyo bworoshye kurushaho – kubera ko uburyo busanzwe bwo kwinjizwamo igipimo imbere mu zuru no mu muhogo bushobora kugira abo bubangamira. Ibyo bizamini byakorewe gutahura niba umuntu yaranduye coronavirus.

Abakorerwaho iryo gerageza, barimo n’abakozi b’iyo kaminuza n’abanyeshuri, buri cyumweru bazajya batanga ibizamini by’amacandwe ngo asuzumwe muri ‘laboratoire‘.

Ibyo bifashisha mu kwifata ibizamini bizajya bishyirwa mu ngo zabo cyangwa aho bakorera, nyuma bihakurwe n’abakozi bo mu itsinda ryo gupima cyangwa babijyanye ahantu bemeranyijwe.

Uko kwifata ibizamini, bishobora kugaragaza abantu banduye coronavirus ariko batagaragaza ibimenyetso bizwi byayo, kandi bagiteje ibyago byo kuba bayanduza abandi.

Iri gerageza ry’uburyo bwo gupima coronavirus ryiyongereye ku buryo busanzweho mu Bwongereza buri guhabwa abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi (NHS) ndetse na buri muntu wese ugaragaza ibimenyetso.

Matt Hancock, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima mu Bwongereza, yavuze ko ashimira buri muntu wese uri kugira uruhare muri iryo gerageza.

Yagize ati:”Gupima amacandwe bishobora korohereza kurushaho abantu kwipimira coronavirus mu ngo zabo, bitarinze biba ngombwa ko bakoresha ibipimo byinjizwa mu mubiri. Iri gerageza ry’ibanze rizanadufasha kumenya niba uburyo busanzweho bwo gupimirwa mu ngo bushobora gutahura mbere y’igihe abanduye iyi virusi”.

Buri muntu wese uzasanga yaranduye coronavirus muri abo bari gukorerwaho igerageza, azasabwa kwishyira mu kato mu kwirinda ko yakwirakwiza ubwandu.

Uko gupima amacandwe kureba imiterere-sano (genetics) y’ibigize virusi, hifashishijwe uburyo buzwi nka ‘loop-mediated isothermal amplification’ (LAMP).

Impuguke zivuga ko ubu buryo bushobora koroha no kwihuta kurusha ubusanzweho bwa ‘polymerase chain reaction’ (PCR) bukoreshwa mu gusesengura ibipimo bya coronavirus byafashwe.

Kera kabaye, bishobora kuzashoboka ko gupima no kwegeranya ibipimo bikorerwa mu ngo ndetse ibyavuye mu bizamini bikaboneka mu gihe kitageze ku isaha imwe.

Usibye iryo gerageza rya ‘Optigene’ ryo gupima amacandwe, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko iryo tsinda ryo kuri Kaminuza ya Southampton riri no kwiga ku ikoreshwa ry’ubundi buryo bwo gupima coronavirus hatagize icyinjizwa mu mubiri.

Ubwo buryo nabwo bushingiye ku macandwe, iyo kaminuza iri kubufatanya na za kompanyi nka Chronomics, Avacta, MAP Science na Oxford Nanoimaging.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5820 Posts

Politiki

4071 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

140 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga