• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Nyanza/Covid-19: Itsinda ry’abantu barenga 20 bo muri ADEPR bafashwe bari mu masengesho atemewe

Umwanditsi
June 23, 2020

Abantu 23 barimo abagore n’abagabo nibo Polisi y’u Rwanda yafatiye mu karere ka Nyanza kuri iki cyumweru tariki ya 21 Kamena 2020 ubwo bari bateraniye mu nzu basenga. Amasengesho nk’aya ahuza abantu benshi, ahantu hatemewe muri ibi bihe ntabwo yemewe mu mabwiriza ya Leta hagamijwe gukumira no kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19.

Aba bose bafashwe ni abakirisito bo mu itorero rya ADEPR, bari abagore 12 n’abagabo 11 baturutse mu bice bitandukanye byo mu karere ka Nyanza. Basengeraga mu nzu y’uwitwa Mukantwari Francine w’imyaka 60, iherereye mu murenge wa Kibirizi, mu kagari ka Mbuye ari naho bafatiwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko usibye kuba bararenze ku mabwiriza ya Leta abuza abantu guteranira ahantu hamwe, bariya  bantu bari no mu cyumba gitoya cyane ku buryo babyiganaga kandi nta n’umwe wambaye agapfukamunwa.

Yagize ati:“Abaturage bahamagaye Polisi batanga amakuru ko hari abantu barimo kwica amategeko, abapolisi bagiye yo basanga ni abantu 23 babyiganira mu kumba gatoya kandi batambaye udupfukamunwa. Bamwe muri bo bari banavuye mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Nyanza”.

CIP Twajamahoro avuga ko abafashwe bahise bajyanwa mu kato kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibirizi kugira ngo habe hakurikiranwa ibyabo. Yaburiye abantu barimo kurenga ku mabwiriza ya Leta agamije kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Ati “Bariya bantu bagomba kumenya ko kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bidashyira mu kaga ubuzima bwabo bonyine ahubwo binagira ingaruka ku bo babana mu miryango. Umuntu umwe wanduye ashobora kwanduza umuryango wose n’abandi ahura nabo”.

CIP Twajamahoro, Yakomeje avuga ko iyo myitwarire itazihanganirwa, asaba abantu kujya batanga amakuru, abarenga ku mabwiriza bagafatwa bakabihanirwa.

Urubuga rwa polisi dukesha iyi nkuru, rutangaza ko CIP Twajamahoro yibukije abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza y’isuku n’ubuzima bakibuka kwambara agapfukamunwa aho bagiye hose, gukaraba mu ntoki kenshi n’amazi meza n’isabune, bakirinda gusuhuzanya bahana ibiganza cyangwa bahoberana.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga