• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/10/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
31/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
31/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
31/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Mu buryo budasanzwe, abana b’impanga batatu bavutse banduye Coronavirus

Umwanditsi
June 24, 2020

Impanga (cyangwa amahasa mu Kirundi) eshatu zavutse muri Mexique (Mexico) bazisanzemo coronavirus “mu buryo butari byarigeze bubaho mbere”, nkuko abakuriye ibikorwa by’ubuvuzi aho babivuze.

Impuguke mu buvuzi ziri kugenzura niba iyi ndwara barayanduriye mu ngobyi (placenta) y’umubyeyi wabo ubwo yari akibatwite. Babiri muri abo bana, umuhungu umwe n’umukobwa umwe, bari kugenda boroherwa mu bitaro byo muri leta ya San Luis Potosí, imwe mu zigize iki gihugu. Ariko umuhungu wa kabiri we ari kuvurwa indwara yo mu myanya y’ubuhumekero.

Umuvugizi w’urwego rw’ubuvuzi muri iyo leta yavuze ko ubwandu bw’abana bavutse ari impanga nta handi hazwi ku isi bwari bwarigeze bugaragara, ko rero bari kugenzura ngo hamenyekane icyabiteye.

Umubare muto cyane w’abana bavuka bagiye bandura coronavirus nyuma yo kuvuka, ariko abakuru b’urwego rw’ubuvuzi bavuga ko batibaza ko ariko byagenze no kuri izi mpanga eshatu.

Mónica Liliana Rangel Martínez, umunyamabanga ushinzwe ubuzima muri iyo leta ya San Luis Potosí, yagize ati:” Byaba ari ibintu bidashoboka ko banduye ubwo barimo kuvuka”.

Ariko, ababyeyi b’abo bana b’impanga nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza,A ubu bari gupimwa coronavirus, abakuriye urwego rw’ubuvuzi bakavuga ko bashobora kuba bari bamaze igihe baranduye ariko nta bimenyetso bagaragaza.

Kuva umuntu wa mbere wanduye coronavirus yagaragara muri Mexique ku itariki ya 28 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2020, harabarurwa abayanduye barenga 191,000.

Muri abo abarenga 23,000 imaze kubica naho abarenga 143,000 bamaze kuyikira, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga