• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Rusizi: Abantu 3 mubari mubitaro kubera Covid-19 basezerewe batahana akanyamuneza

Umwanditsi
June 24, 2020

Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagaragara mu karere ka Rusizi mu mpera za Gicurasi, kuri uyu wa 23 Kamena 2020 ahagana ku I saa sita z’amanywa nibwo batatu mu barwayi basaga 200 bamaze kuhagaragara batashye ndetse bahabwa ibyemezo by’uko bakize. Basubiye mu rugo akanyamuneza ari kose ariko basabwa gukaza ingamba zo kwirinda.

Abantu babiri muri batatu bakize bagasezererwa ni abacuruzi, mu gihe undi umwe ari umushoferi w’imodoka itwara ibicuruzwa byambutswa umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Umwe muri aba batatu w’igitsinagore avuga ko agisangwamo iki cyorezo yagize ikibazo gikomeye atekereza ku bana yateruye uburyo baramutse bapfuye yaba ariwe nyirabayazana ariko ngo aza kumva atuye uyu mutwaro ubwo bo bapimwaga bagasangwa ari bazima. Aha ngo yumvise umutima we usazwe n’ibyishimo.

Ubwo bamutwaraga kwitabwaho, yibwiraga ko ajyanwe muri gereza ariko ngo aza gusanga ahantu ari bamwitaho bidasanzwe. Ati “ Nkurikije uburyo ki navuye mu rugo, numvaga ko banjyanye muri Prison (Gereza), ariko nisanze ngeze hano nyuma y’amasaha makeya tubona abantu baraduhumuriza, ariko tukihagera abantu bahitaga ko baduhunga. Leta yo ndayishima cyane ni umubyeyi wa kabiri yatwitayeho mu buryo bwose bushoboka”.

Umugabo umwe mubakize avuga ko icyemezo yahawe cy’uko yakize ahubwo azajya acyambara no mu gatuza kugira ngo abantu babone ko yakize. Ati“ Ubwo mbonye iki cyamezo nzajya ngenda ngifite mugikapu cyangwa mu ijosi” akomeza avuga ko impamvu ishingiye ku kuba hari abamuhamagaraga aho yari arwariye bamubwira ko ni ataha bazamumerera nabi.

Uko ari batatu basezerewe, bahamya ko ubwo basubiye mu miryango yabo batazirara ahubwo bagiye gufatanya n’abo basanze mu kurwanya iki cyorezo no gukomeza kubahiriza ingamba za Leta nkuko babitangarije RBA dukesha iyi nkuru.

Mu nama n’impanuro bahawe mbere yo gusubira mu miryango yabo, basabwe kugenda bakishyira mu kato k’ibyumweru bibiri nubwo bakize, kutirara no gukomeza gukurikiza amabwiriza n’ingamba byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Abatashye bakurikiranirwaga mukigo nderabuzima cya Nyakarenzo kibarizwa mu Murenge wa Nyakarenzo, aho basizeyo abandi 31 kandi muri bo ngo harimo abandi bashobora gutaha mu minsi ya vuba kuko hari ababonye ibisubizo bya mbere ariko ngo bakaba bategereje ibya kabiri byerekana ko batakirwaye nkuko Dr Iradukunda Cyprien ushinzwe gukurikirana abari mu kato n’abari mu mavuriro ya Covid-19 yabitangaje.

Munyeneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga