• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
16/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
16/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira
16/10/25
Kamonyi-Kayenzi: Kirazira ko ducika intege, INKOTANYI ni urugero rw’ibishoboka-Gitifu Nsengiyumva

Abagabo 3 muri Iran batawe muri yombi bakekwaho kugurisha abana barimo n’umaze iminsi 20 avutse

Umwanditsi
June 25, 2020

Aba bagabo batatu bakekwaho kugurisha abana babiri binyuze ku rubuga rwa Instagram. Brigadiye Jenerali Hossein Rahimi ukuriye Polisi mu murwa mukuru Tehran yavuze ko umwe muri abo bana yari amaze iminsi 20 avutse mu gihe undi yari amaze amezi abiri avutse.

Aba abana bari bamaze kugurwa ku giciro cy’amadolari 500 y’Amerika (ni ukuvuga agera hafi ku 500,000 mu mafaranga y’u Rwanda), bakaba bari barimo gusubizwa ku giciro kiri hagati y’amadolari y’Amerika 2,000 na 2,500.

Bivugwa ko umwe muri abo bagabo batawe muri yombi yavuze ko yakuraga “abo bana mu miryango ikennye” nuko “akabaha imiryango ifite ubushobozi bwo kubategurira ejo hazaza heza“.

Brigadiye Jenerali Rahimi yabwiye ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu ko abapolisi bamenyeshejwe ibijyanye n'”amatangazo yamamaza kuri Instagram yo kugurisha abana“.

Abapolisi baza gutahura “amapaji ari hagati ya 10 na 15” nk’ayo yo ku rubuga rwa Instagram, nuko basanga abana babiri bafitwe n’abagabo batatu baje gutabwa muri yombi, nkuko akomeza abivuga. Abo bana bashyikirijwe imiryango ifasha abatishoboye.

Bwana Rahimi yavuze ko abo bacyekwaho gushaka kugurisha abo bana bavuze ko bari barabaguze mu miryango ikennye, babaguze ku “giciro gito“.

Muri videwo yatangajwe n’ibiro ntaramakuru Young Journalists’ Club, umwe muri abo bagabo yagize ati: “Ibi byari gufasha aba bana kugira ejo hazaza heza“.

Ubu si bwo bwa mbere abategetsi muri Iran batahuye ibintu nk’ibi.

Mu ntangiriro y’uyu mwaka, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza polisi ikorera mu mujyi wa Gorgan yatangaje ko yataye muri yombi abagore bane n’umugabo umwe ivuga ko bari bamaze igihe bashakisha abagore b’abakene batwite bakabarihira amafaranga y’ibitaro, ubundi bagatwara abana babo bamaze kubabyara.

Mu mwaka wa 2016, Shahindokht Molaverdi, Visi Perezida wa Iran ushinzwe ibibazo by’umuryango n’abagore, yavuze ko ahangayikishijwe n’icyo yise “umubare uri hejuru” w’abagore bitegura kubyara bagurisha abana babo.

Visi Perezida Molaverdi yavuze ko abagore barimo guhatirwa gukora ibyo kubera “impamvu zitandukanye“, zirimo ubukene, kugirwa imbata n’ibiyobyabwenge, gushaka bakiri abana ndetse no kutagira aho kuba.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5890 Posts

Politiki

4141 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga