• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/10/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
31/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
31/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
31/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Abazindukiye mu myigaragambyo muri Ethiopia bashinja Leta urupfu rw’umuhanzi wari ukunzwe

Umwanditsi
June 30, 2020

Hachalu Hundessa, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu gihugucya Ethiopia, yaraye yishwe arashwe kuri uyu wa 29 Kamena 2020. Iyicwa rye, ryatumye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri mu murwa mukuru Addis Ababa hazindukira imyigaragambyo. Abayitabiriye, bashinja Leta iby’uru rupfu. Kuva imyigaragambyo itangiye internet yakuweho mu gihugu.

Uyu nyakwigendera Hundessa, asanzwe ari n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu. Nyuma yo kuraswa yajyanywe ku bitaro ariko biba iby’ubusa apfa azize ibikomere by’amasasu.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed, yihanganishije umuryango wa Hundessa, avuga ko yari umuhanzi “w’igitangaza“.

Umuhanzi Hachalu Hundessa yishwe arashwe.

Hundessa w’imyaka 34 y’amavuko, yari impirimbanyi y’ubwisanzure n’uburenganzira bw’abo mu bwoko bwe bw’aba Oromo. Mu myigaragambyo yo mu bihe bishize nibwo yamamaye kubera indirimbo ze zirimo ubutumwa bw’impirimbayi.

Mu gitondo uyu munsi ku wa kabiri tariki 30 Kamena2020, abantu benshi bavuye mu bice bitandukanye bagana rwagati mu murwa mukuru Addis Ababa no ku bitaro bya St Paul aho yajyanywe, kwigaragambya bamagana iyicwa ry’uyu muhanzi. Polisi yakoresheje imyuka iryana mu maso mu gutatanya aba bantu.

Mu biganiro yaherukaga gutanga mu itangazamakuru, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, uyu muhanzi yavuze ko yabwiwe kenshi ko azicwa ndetse hari ubwo yarokotse igikorwa cyo kumwica.

Internet yahise ifungwa mu gihugu kuva ibi byo kwigaragambya bitangiye muri iki gitondo nk’uko umunyamakuru wa BBC uriyo abivuga. Abigaragambya barashinja Leta uruhare mu kwica uyu muhanzi.

Polisi yataye muri yombi abantu benshi bakekwaho kwica Bwana Hundessa. Ubwoko bwa Oromo ni bwo bwa ba nyamwinshi muri Ethiopia. Bumaze igihe bwinubira gukumirwa muri Politike no mu bukungu.

Imyigaragambyo mu murwa mukuru Addis Ababa kubera iyicwa rya Hundessa.

Kuva mu mwaka wa 2016, Ethiopia yugarijwe n’amakimbirane n’urugomo bishingiye ku moko y’abatuye iki gihugu, ibintu byokeje igitutu Leta.

Urugaga ruri ku butegetsi rwageze aho mu 2018 rusimbuza uwari Minisitiri w’intebe Hailemariam Desalegn, rumusimbuza Bwana Abiy, ukomoka mu bwoko bw’aba Oromo.

Kuva yagera ku butegetsi, Bwana Abiy yazanye impinduka zahinduye iyi leta yahoze ifatwa nk’irimo ikandamiza rikomeye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga