• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
17/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
17/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
17/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Hagaragaye Virusi y’ibicurane mu ngurube zo mu Bushinwa ishobora kuba icyorezo

Umwanditsi
June 30, 2020

Ubwoko bushya bwa virusi y’ibicurane ishobora guhinduka icyorezo bwatahuwe mu Bushinwa n’abahanga mu bumenyi bwa siyansi. Yagaragaye mu ngurube mu gihe cya vuba gishize, ariko n’abantu bashobora kuyandura, nkuko abo bahanga muri siyansi babivuga.

Abo bashakashatsi bahangayikishijwe nuko ishobora kwigabamo amashami y’izindi virusi kugira ngo ishobore gukwirakwira byoroshye iva ku muntu umwe ijya ku wundi, igateza icyorezo.

Bavuga ko nubwo kuri ubu iyo virusi idateje ikibazo, ifite “ibyangombwa byose” byuko ishobora kwanduza abantu ku rwego rwo hejuru, bikaba bikenewe ko ikurikiranirwa hafi.

Kandi kubera ko ari ubwoko bushya bw’iyi virusi, abantu bashobora kuba bafite ubwirinzi bw’umubiri bucye cyangwa nta nabwo kuri iyo virusi.

Ubushakashatsi bwabo bwatangajwe mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi cya ‘Proceedings of the National Academy of Sciences’ cyo muri Amerika.

Abo bahanga muri siyansi bavuga ko ingamba zo kurwanya iyo virusi mu ngurube, ndetse no gukurikirana abakora mu bijyanye n’ingurube, zikwiye guhita zishyirwa mu bikorwa.

Hari ibyago by’uko iyi Virus ishobora kuba icyorezo

Ubwoko bushya bubi bw’ibicurane buri mu ndwara za mbere zishobora kwaduka ku isi abahanga mu buvuzi bari gukurikiranira hafi, no muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya coronavirus.

Icyorezo cy’ibicurane isi iheruka guhura nacyo, ni ibicurane by’ingurube byo mu mwaka wa 2009 byatangiriye muri Mexique (Mexico), ntabwo cyahitanye abantu benshi nkuko byari byitezwe.

Ahanini byatewe nuko abantu benshi bageze mu zabukuru bari bafite ubwirinzi bw’umubiri burwanya iyo virusi, bishoboka ko ari uko yasaga n’izindi virusi z’ibicurane zabayeho ku isi mu myaka myinshi yabanje.

Iyo virusi y’ibicurane y’icyo gihe, yahawe izina rya A/H1N1pdm09, kuri ubu ikingirwa mu rukingo rwa buri mwaka rw’ibicurane kugira ngo hizerwe ko koko abantu bayirinzwe.

Ubu bwoko bushya bwa virusi y’ibicurane by’ingurube bwatahuwe mu Bushinwa busa n’ibyo bicurane by’ingurube byo mu 2009, ariko bufite n’impinduka nshya.

Kugeza ubu, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, nta byago byinshi yari yateza, ariko Prof Kin-Chow Chang na bagenzi be bamaze igihe bayikoraho ubushakashatsi, bavuga ko ari iyo guhozaho ijisho.

Iyi virusi nshya, abo bashakashatsi bayise G4 EA H1N1. Bavuga ko ishobora gukurira no kororokera mu turemangingo tw’ubuhumekero bwa muntu.

Babonye gihamya y’ubwandu bwayo bushya bahereye ku bakozi bo mu mabagiro ndetse n’abakora mu bijyanye n’ingurube mu Bushinwa.

Inkingo z’ibicurane ziriho kuri ubu bisa nkaho zitarinda iyi virusi nshya, nubwo zishobora guhindurwa ngo ziyirinde bibaye bicyenewe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga