• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
08/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
08/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
08/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Perezida Donald Trump yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi, ashinjwa ibyaba bikomeye

Umwanditsi
June 30, 2020

Umushinjacyaha wa Irani yasohoye impapuro zishakisha Perezida Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ngo atabwe muri yombi, yaba akiri ku butegetsi cyangwa se yarabuvuyeho. Arashinjwa ibyaha bitandukanye birimo n’iyicwa ry’umujenerali wa Irani. 

Leta ya Irani yasohoye impapuro zo guta muri yombi Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, “yaba akiri ku butegetsi cyangwa yarabuvuyeho,”. We n’abandi bantu 35 bashinjwa kugira uruhare mu iyicwa rya General Qassem Soleimani wa Irani.

Uyu Mujenerali, yarashwe n’indege itagira umuderevu “drone” mu kwezi kwa mbere kwa 2020 ari mu rugendo i Bagdad, umurwa mukuru wa Iraki.

Ibyifuzo bya Irani ku guta muri yombi Perezida Trump biragoye.

Nk’uko umushinjacyaha mukuru wa Teherani, Ali Alqassi-Mehr, abitangaza, bariya bantu 35 barimo “abanyapolitiki n’abasilikali bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika no mu bindi bihugu.” Ariko ntasobanura ibyo ari byo. Avuga ko akurikiranye bose ku “byaha y’ubuhotozi n’iterabwoba.”

Irani yasabye inkunga ya Polisi mpuzamahanga Interpol. Ariko iyi, mu itangazo yashyize ahagaragara, ivuga ko “ikurikije ingingo ya 3 y’itegeko shingiro ryayo idashobora kwivanga mu bibazo bya Politiki, igisilikali, amadini, n’amoko.”

Imyigaragambyo yo kwamagana iyicwa rya General Soleimani ugaragara ku ifoto.

Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, ritangaza ko intumwa yihariye ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ku bibazo bya Irani, Brian Hook, avuga ko “ibyo Irani yatangaje nta gaciro bifite”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga