• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
27/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
27/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
27/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Ambasaderi w’Ubumwe bw’Uburayi-EU/UE muri Venezuela yahambirijwe igitaraganya

Umwanditsi
July 1, 2020

Ambasaderi w’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi-EU/UE muri Venezuela yahambirijwe igitaraganya nyuma y’uko uyu muryango ufatiye ibihano abategetsi 11 b’iki gihugu. Ni ibihano bimaze gufatirwa abategetsi 36 muri rusange, birimo kubima Visa no Gufatira imitungo yabo iri mu bihugu bigize uyu muryago. Perezida wa Venezuela nawe ati“ Niba badashaka kubaha Venezuela nibatuvire aha”.

Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kamena 2020 yahaye amasaha 72 ambasaderi w’Umuryango w’Ubulayi bwunze ubumwe-EU/UE kugirango abe yamuviriye mu gihugu.

Uyu mujinya yawutewe n’ibihano uyu muryango wafatiye abategetsi bashya 11 bo muri Venezuela. Bityo umubare w’abafatiwe ibihano ugeze kuri 36. Ibi bihano birimo kubima visa zo kujya mu Bulayi no gufatira imitungo bafiteyo. Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo, Perezida Maduro yagize ati: “Niba badashaka kubaha Venezuela nibatuvire aha!”

Ibi bihano nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza, biri mu rwego rwo gushyira igitutu ku butegetsi bwa Perezida Maduro kugirango bwemere demokarasi, nk’uko Ubulayi bubivuga.

Umuyobozi w’urwego rushinzwe ububanyi n’amahanga rw’Umuryango w’Ubulayi, Josep Borrell, yatangaje ko nabo bashobora kwirukana ambasaderi uhagarariye Venezuela muri uyu Muryango i Buruseli mu Bubiligi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5898 Posts

Politiki

4149 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

150 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga