• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
08/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
08/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
08/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Impunzi zibarirwa mu 3,000 zigiye gufungurirwa umupaka uhuza Uganda na DRC

Umwanditsi
July 1, 2020

Leta y’Igihugu cya Uganda yatangaje ko igiye gufungura igice cy’umupaka uyihuza na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo impunzi zigera ku 3,000 z’abanyecongo zinjire muri iki gihugu. Bivugwa ko izi mpunzi ari iziri guhunga ubushyamirane buri mu burasirazuba bwa DR Congo.

Igihugu cya Uganda, gisanzwe gicumbikiye impunzi zirenga miliyoni imwe ziganjemo izo mu karere, gusa yari yarafunze imipaka mu kwezi kwa gatatu mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus.

Izi mpunzi bafunguriye umupaka zirabanza gushyirwa mu kato mbere yo gutuzwa mu nkambi nk’uko umunyamakuru wa BBC muri Uganda abivuga.

Hashize ukwezi ibihumbi by’abavuye mu byabo muri DR Congo baraheze mu gace ka Ituri kegereye umupaka wa Uganda bifuza guhungira muri iki gihugu. Leta ya Uganda amaherezo ubu yabemereye kwinjira.

Bazabanza bamare iminsi 14 mu kato mu kigo gishya cyabugenewe kiri kuri 13Km uvuye ku mupaka. Ishami rya UN/ONU rishinzwe impunzi rivuga ko hazafatwa ibipimo bya bamwe muri izi mpunzi kugira ngo barebe niba badafitemo abanduye coronavirus. Ibi ngo bizafasha ababishinzwe kumenya igihe bazajyanwa mu nkambi.

Imiryango nterankunga igaragaza ibibazo byo kubahiriza amabwiriza yo kutegerana n’isuku mu nkambi z’impunzi. Mu bantu hafi 900 banduye coronavirus muri Uganda muri bo 52 ni impunzi.

Umuryango w’abibumbye nkuko BBC dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza, uvuga ko uhangayikishijwe n’ubushyamirane bwongeye kubura mu burasirazuba bwa Congo, ahasanzwe hari impunzi miliyoni 5 imbere mu gihugu zavanywe mu byazo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga