• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
08/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
08/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
08/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Lt Kelly Nkurunziza hamwe n’umusirikare waguye mu kiyaga cya Rweru bambitswe imidari

Umwanditsi
July 1, 2020

Liyetona-Lt Kelly Nkurunziza, umuhungu wa Nyakwigendera Petero Nkurunziza, kuri uyu wa 01 Nyakanga 2020, ubwo u Burundi bwizihizaga ku nshuro ya 58 isabukuru w’Ubwigenge, Perezida Evaliste Ndayishimiye yamwambitse umudari w’Intwari. Yanashimiye umusirikare utakiriho waguye mu kiyaga cya Rweru mu kurasana kw’ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi.

Uretse Liyetona Kelly Nkurunziza washimiwe, agahabwa umudari w’intwari, mu bandi bahawe amashimwe harimo abasirikare babiri, umwe yarapfuye, barwanye n’ab’igihugu cyo mu majyaruguru y’u Burundi atavuze izina, imirwano yabereye mu kiyaga cya Rweru.

Ibi birori byabereye kumurwa mukuru w’ubukungu i Bujumbura byaranzwe n’akarasisi k’amashyirahamwe y’abakozi hamwe n’igisirikare no guha amashimwe abakoze neza mu nzego zitandukanye mu gihugu.

Mu gutanga amashimwe, Perezida Ndayishimiye yanahembye Kelly Nkurunziza, aboneraho no kwemeza ko yaraye azamuwe mu ntera akava ku ipeti rya sous-lieutenant akaba Lieutenant-Lt.

Mu kwezi kwa gatatu nibwo Kelly Nkurunziza yambitswe na se Perezida Nkurunziza ipeti rya “sous-lieutenant” nyuma yo gusoza amasomo ya commando mu ishuri rya gisirikare mu Burundi.

Mu kumuha ishimwe, Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Iyindi ntwazangabo musanzwe muzi ariko ihita ibatangaza kuko yakoze bigashimwa ni Liyetona Nkurunziza Kelly. Nawe nyene n’abamurongoye bose baramushimye kuburyo ejo [ku wa kabiri] yari sous-lieutenant none baraye bamuhaye ipeti rya lieutenant kubera ubutwari bwiwe”.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko uyu muhungu, w’imfura ya Pierre Nkurunziza, yize mu mahanga atashye ahita ajya kwiga ishuri rya commando aho yarangije ari uwa mbere. Ati: “Ni umwana bavuga bati ‘ni umusore afite akazoza’, yabaye urugero muri discpline, mu bwenge, mu butwari, bose n’abamutwaye bose baramureba bakavuga bati ‘uyu musore azavamwo ikintu'”.

Lt Kelly Nkurunziza yahawe umudari w’intwari w’urwego rwa ‘ordre de mérite patriotique’ classe de Chevalier, ndetse na miliyoni imwe n’ibihumbi 500 y’amarundi yo “kumutera intege” nkuko Perezida Ndayishimiye yabivuze.

Mubandi bahembwe, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, harimo umuryango wa Adjudant Nitunga Jonathan wahawe umudari na miliyoni imwe n’ibihumbi 500 by’amarundi. Perezida Ndayishimiye yavuze ko Adjudant Nitunga yiciwe mu kurasana kwabereye mu kiyaga cya Rweru hagati y’ingabo z’u Burundi n’iz'”umuturanyi wo mu buraruko” (amajyaruguru) atavuze mu izina.

Mu kwezi kwa gatanu, igisirikare cy’u Rwanda, igihugu kiri mu majyaruguru y’u Burundi, cyatangaje ko cyarasanye n’igisirikare cy’u Burundi muri icyo kiyaga cya Rweru.
Igihembo nk’icyo cyahawe kandi caporal chef Ndizeye Fulgence wavuzwe ko yarwanyije bikomeye abo barwanaga muri uko kurasana, agatabara abarobyi b’Abarundi.

Lt Kelly Nkurunziza (ibumoso) ashyikirizwa igihembo na Perezida Ndayishimiye.

Mu bandi bahembwe harimo na Jakaya Mrisho Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzania, igihembo cye kikaba cyashyikirijwe ambasaderi wa Tanzania mu Burundi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga