• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
04/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
04/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
04/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Meya w’Umujyi wo muri Colombia yafungishije umuhungu we warenze kuri“ Guma mu rugo”

Umwanditsi
July 1, 2020

Umuyobozi w’umujyi umwe wo mu gihugu cya Colombia, yafashe icyemezo gikomeye cyo gufungisha umwana we w’umuhungu amuziza kurenga ku mabwiriza ya “Guma mu rugo” mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Ibi byatumye uyu mutegetsi ashimwa na benshi ku bw’iki gikorwa we avuga ko yakoze ngo bibe isomo no kubandi.

Uyu mu Meya witwa Carlos Higgins Villanueva, avuga ko ibyo yabikoze kugira ngo atange urugero. Yanditse ku rubuga rwa Twitter ati: “Umuryango wanjye niwo utegerezwa kuba uwa mbere mu kubahiriza amategeko“.

Muri Colombia, abantu bashyika 95.000 bamaze kwandura iki cyorezo, abarenga 3.500 nabo bamaze guhitanwa nacyo.

Intara ya Atlántico iri mu majyaruguru y’icyo gihugu ari nayo irimo uwo mujyi muto wa Juan de Acosta uyoborwa na Bwana Higgins, iza ku mwanya wa kabiri muzifite umubare munini by’abanduye Coronavirus.

Bwana Higgins, yerekanye amashusho yiwe yitwariye kuri Polisi umuhungu we, umwishywa we hamwe n’uwundi mugabo avuga ko ” Magara ntusige/Inshuti magaraga“, aho yahise asaba abapolisi ko “bakora akazi kabo ko guhana abarenga ku mategeko mu gihe cyose babonye bikenewe“.

Abo bantu batatu bose bafashwe amashusho/video bari mu birori byo guhimbaza umunsi wahariwe abagabo. Ibyo birori uretse ko byabaye mu masaha abantu babujijwe gutembera, byarimo binagurishirizwamo inzoga, ibintu binyuranije n’ingingo yari yafashwe na Leta yo kubuza inzoga icyo gihe.

Bwana Higgin yanditse kuri Twitter ati: “Umuryango wanjye ni wo wa mbere ugomba kubahiriza izi ngingo. Sinzabemerera ko bashyira ubuzima bw’abanyagihugu mu ngorane kubera gusa bishakira kunywa”.

Akomeza ati“ Mfite abandi bana bato, rero ingorane ni uko ashobora kuzana iyo Virus mu rugo igihe yayandura. Nshatse gutanga urugero kugira ngo n’abandi babonereho ko bagomba kubahiriza amategeko“.

Meya Higgins (yambaye agapira gatukura) avuga ko yabikoze kugira ngo atange urugero.

Aba bafashwe barenze ku mategeko, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko bategetswe gukora ibikorwa byo kwitangira igihugu.

Abategetsi b’umujyi bahise bafatira urugero kubyo umukuru wabo yakoze ndetse bahita banatangiza ubukangurambaga bise: “Ndakubonye uri mu kirori, urimo uranywa inzoga, hanze yo mu rugo, wagiye gusura cyangwa wakiriye abashyitsi cyangwa ukina umupira, nzahita nkurega bagutware kuri Polisi”. Icyemezo cya Meya w’Umujyi, cyashimwe cyane na benshi bavuga ko yatanze urugero rwiza rwo kubahiriza amategeko kuri buri wese.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5904 Posts

Politiki

4155 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1027 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga