• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
16/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
16/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira
16/10/25
Kamonyi-Kayenzi: Kirazira ko ducika intege, INKOTANYI ni urugero rw’ibishoboka-Gitifu Nsengiyumva

Nyabihu: Ababyeyi baherutse guhanisha umwana wabo kumutwika batawe muri yombi

Umwanditsi
July 1, 2020

Polisi y’u Rwanda irakangurira ababyeyi n’abandi bafite inshingano zo kurera kwirinda guha abana ibihano by’indengakamere byiganjemo ibibabaza umubiri. Ni nyuma y’aho tariki 29 Kamena 2020 mu karere ka Nyabihu, Umurenge wa Kabatwa, ababyeyi batwitse intoki umwana wabo w’imfura bamuhora ko yafashe amafaranga akajya kuyagura amandazi. Aba bamaze gutabwa muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko ku mugoroba, Saa moya Hitimana Emmanuel w’imyaka 34 y’amavuko n’umugore we Mukandutiye  Liliane w’imyaka 28 bafatanyije gutwika umwana wabo w’imyaka 10.

Yagize ati“ Nyina w’uriya mwana yagiye kureba amafaranga igihumbi aho yari  ari arayabura, yegera umwana yumva arahumura amandazi amenya ko ari ya mafaranga yayaguzemo. Ubwo yahise afatanya n’umugabo we bafata intoki z’umwana wabo bazishyira mu ziko barazitwika”.

CIP Karekezi akomeza avuga ko ubwo batwikaga uwo mwana yatatse cyane abaturanyi barabyumva babimenyesha umuyobozi w’umudugudu nawe atabaza Polisi iraza irabafata.

Umwana yahise ajyanwa kwa muganga naho ababyeyi be bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kabatwa kugira hakorwe iperereza.

Urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru, rutangaza ko umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yaboneho gusaba ababyeyi ndetse n’abandi bantu bafite inshingano zo kurera kwirinda guhana abana mu buryo ndengakamere.

Yagize ati“ Nta muntu ukwiye guhana umwana muri buriya buryo kabone n’iyo waba utaramubyaye. Nk’umubyeyi hari ukuntu wakosora umwana niyo wamuganiriza gusa ariko utamuhaye ibihano bibabaza umubiri”.

Yashimiye umuyobozi w’umudugudu watanze amakuru anasaba n’abandi kudahishira abakora ibyaha.

Itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo ya 28 ivuga ko umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5890 Posts

Politiki

4141 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga