• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
08/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
08/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
08/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Umunyakameruni mu rugamba rwo gusenya ibishusho/ibibumbano by’ubukoroni

Umwanditsi
July 1, 2020

Andre Blaise Essama, ni umunyakameruni uharanira uburenganzira bw’abanyagihugu, amaze igihe cy’imyaka 10 mu rugamba rwo gusenya ibibumbano/ibishushanyo bigaragaza ibihe by’ubukoroni. Avuga ko ibi bishushanyo cyangwa ibibumbano bikwiye gusenywa, bigasimbuzwa iby’Intwari z’Igihugu cyangwa Intwari za Afurika.

Blaise Essama, azwi cyane kuba amaze igihe abomora/asenya ibishusho mu mujyi wa Douala, aho yibanze cyane ku gishusho/ikibumbano cy’uwuzwi nk’umucunguzi/umutabazi w’u Bufaransa mu ntambara ya kabiri y’isi yose, ariwe Jenerali Philippe Leclerc.

Essama yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: ” Maze guca umutwe wa Leclerc inshuro zirindwi zose nongera mbomora n’igishusho cyiwe inshuro nibura 20. Nkoresha amaboko yanje…ariko mbanza kwambaza abasogokuruza bacu”.

Atangaza ko icyo agamije, ari uko ibyo bishusho bisimbuzwa iby’Intwari za Kameruni n’izindi za Afrika, ariko akavuga ko azubahiriza abo bose baharaniye “Ineza ya kiremwamuntu“.

Blaise Essama, arifuza cyane kwubaka igishusho cy’uwari umwamikazi Diana wo mu Bwongereza. Kuri uyu Mwamikazi, avuga ati:” Diana yarwanyaga cyane ivangura rishingiye ku ruhu kandi yarwaniraga Uburenganzira bwa muntu. Twaramukundaga cyane hano muri Kameruni”.

Essama arakariye cyane igishusho cya Gustav Nachtigal, wageze muri Kameruni mu 1884 kugira ngo ahashinge ubutegetsi bw’abadage. Mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi yose, abasirikare b’Abafaransa n’Abongereza birukanye Abadage, nyuma bacamo kabiri iki Gihugu cyari mu maboko y’Ubudage.

Ubutegetsi bwasubijeho inshuro 7 imitwe yari yaciwe

Abategetsi ba Kameruni, bafata ibi bikorwa bya Essama nk’urugomo, bakavuga ko Intwari za Afrika zishobora kwibukwa bitabaye ngombwa ko habanza gusenywa ibimenyetso by’Igihe cy’Ubukoroni.

André Blaise Essama yatangiye guhirika igishusho cya Jenerali Leclerc ubwa mbere mu 2003.

Essama yarafunzwe inshuro nyinshi nyuma yo guca umutwe w’igishusho cya Jenerali Leclerc, aho yagiye afungwa mu gihe cy’amezi atandatu. Rimwe rimwe ariko yagiye akwepa gufungwa akishyura ihazabu, akenshi na kenshi yavaga mu ntwererano cyangwa ubufasha byegeranijwe n’abamukunda bari mu gihugu no hanze yacyo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga