• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
23/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
23/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
23/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Urupfu rw’impunzi 2 z’I Mahama zarashwe rwatumye UNHCR isaba ko hakorwa iperereza

Umwanditsi
July 5, 2020

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Nyakanga 2020 ku I saa cyenda n’igice, abashinzwe umutekano bari ku irondo mu Murenge wa Mahama, Akarere ka Kirehe, Intara y’Uburasirazuba, barashe ku itsinda ry’abantu bivugwa ko binjizaga ibiyobyabwenge mu Gihugu hapfa 2. Nyuma hamenyekanye ko abapfuye ari impunzi zo mu nkambi ya Mahama. Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi-UNHCR ryahise risaba ko haba iperereza.

Abarashwe, bambukaga mu buryo butemewe n’amategeko urubibe cyangwa se umupaka uhuza u Rwanda na Tanzania. Byatangajwe na Polisi y’u Rwanda ko bari itsinda ry’abinjizaga ibiyobyabwenge mu Rwanda bambukiranije umugezi w’Akagera.

Mu itangazo Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri Twitter yayo, yagize iti“ Kuri uyu wa Gatandatu mu rucyerera ahagana saa cyenda n’igice ubwo abashinzwe umutekano bari ku irondo mu Murenge wa Mahama, mu Karere ka Kirehe barashe ku itsinda ry’abinjizaga ibiyobyabwenge mu gihugu bambukiranya umugezi w’Akagera”.

Itangazo rikomeza riti“ Babiri muri bo bahasize ubuzima nyuma biza no kumenyakana ko ari impunzi zo mu nkambi ya Mahama”.

Mu itagazo UNHCR yasohoye, nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje, imenyesha ko yababajwe n’urupfu rw’izi mpunzi, igasaba ubuyobozi gukora iperereza kugira ngo hamenyekane imvano y’ibyabaye.

Iri tangazo rigira riti“ HCR yifatanije n’impunzi zo mu nkambi ya Mahama kandi irimo gukorana n’abayiyoboye hamwe n’abahagarariye abandi mu kubungabunga umutekano no kuzifata mu mugongo mu gihe bagitegereje iperereza ririmo gukorwa na Leta”.

Inkambi ya Mahama iriho kuva mu 2015, icumbikiye impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 58 nkuko imibare ya UNHCR yabigaragazaga mu mwaka wa 2018. Bose bahunze Igihugu cyabo kubera imidugararo n’amacakubiri afatiye ku mpamvu za politiki.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga