• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
23/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
23/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
23/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Burundi/Coronavirus: Abantu 670 bafashwe ibipimo basanga 28 muri bo barwaye

Umwanditsi
July 8, 2020

Minisiteri y’Ubuzima mu Gihugu cy’u Burundi, yatangaje kuri uyu wa 08 Nyakanga 2020 ko mu bantu 670 bafashwe ibipimo by’icyorezo cya Covid-19 ku wa Mbere Tariki 06 Nyakanga 2020 basanze 28 aribo barwaye. Ni muri gahunda y’ubukangurambaga Leta yatangije yo gupima abantu benshi iki cyorezo akenshi batunguwe.

Ubwo iki gikorwa cyatangizwaga, nibwo bwa mbere mu Burundi hari hafashwe ibipimo byinshi ku munsi umwe mu bukangurambaga bwo kureba uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu gihugu.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima mu Burundi, Dr Jean-Bosco Girukwishaka, abinyujije ku rubuga rwa Twitter, avuga ko ibyo bipimo byafashwe mu bigo bitatu byo gupimiramo iki cyorezo no mu bitaro bitandukanye, mu mujyi wa Bujumbura.

Ubwo bukangurambaga, bwatangiriye I Bujumbura bikaba bitegekanijwe ko kuva mu cyumweru gitaha buzakomereza mu zindi ntara zo hagati mu gihugu.

Dr Girukwishaka, avuga ko ku munsi ugira kabiri w’ubwo bukangurambaga, abashyika “593” aribo bafashwe ibipimo”, bakaba bategereje ibisubizo.

Avugana na BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru, ejo ku wa kabiri tariki 07 Nyakanga 2020, Bwana Girukwishaka yavuze ko ubu bukangurambaga buzamara amezi atatu bukazafasha Leta kumenya uburyo iki cyorezo cya coronavirus kifashe mu gihugu cyose.

U Burundi, buzwi ko buri mu bihugu bitafashe ingamba zikwiye zo guhangana n’ikwirakwizwa ry’iki cyorezo cya coronavirus, harimo gahunda za “guma mu rugo”, nk’uko byagenze mu bindi bihugu byo mu muryango wa Afrika y’Uburasirazuba.

Hari amashyirahamwe amwe n’amwe ashinja Leta ko imibare yatangajwe na Leta ku bijyanye n’iki cyorezo bitari ukuri, ibintu Leta yateye utwatsi.

Umukuru w’igihugu mushasha Evariste Ndayishimiye, aherutse gutangaza ko agiye kurwanya bikomeye iki cyorezo kugeza bagihashyije.

Mu Ijambo yashyikirije igihe abagize Guverinoma barahiraga, ku wa 30 Kamena 2020, Perezida Ndayishimiye yatangaje akomeje ko agiye guhagurukira iki cyorezo mu buryo bwose akagihashya.

Mu gihe icyo gikorwa gikomeza, Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu isaba abanyagihugu gukomeza bakurikiza amabwiriza n’ingamba byafashwe mu rwego rwo kwirinda.

Muri aya mabwiriza, harimo gukaraba igihe cyose amazi meza n’isabune, kwirinda gukorana mu ntoki abantu basuhuzanya cyangwa se guhoberana, hanyuma kandi abantu bakibuka kwisiga cyangwa gukaraba ya miti (hand Sanitizer). Minisiteri y’Ubuzima kandi isaba ishyirahamwe Atrabu ryo gutwara abantu guhora batera imiti mu modoka zabo, abagenzi nabo bagasabwa kwambara udupfukamunwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga