• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
03/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
03/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
03/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
03/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse

Amerika yujuje umubare wa Miliyoni eshatu z’abanduye Coronavirus

Umwanditsi
July 9, 2020

Kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Nyakanga 2020, nibwo Leta zunze Ubumwe za Amerika zujuje umubare w’abamaze kwanduka icyorezo cya Coronavirus Miliyoni eshatu. Nicyo gihugu kiza ku mwanya wa mbere ku isi mu kugira umubare munini w’abanduye iki cyorezo.

Kuzuza umubare wa Miliyoni eshatu z’abamaze kwandura iki cyorezo, bije bihurirana n’uko kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Nyakanga 2020 Perezida Donald Trump yateye intambwe ikomeye yo gukura iki gihugu mu ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO, akabikora mu nyandiko.

Amerika iza ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite abantu benshi banduye iki cyorezo, ikagira kandi abarenga ibihumbi 131 bahitanwe n’iki cyorezo.

Perezida Trump, kuri uyu wa gatatu yahamagariye abanyeshuri kuzasubira mu masomo nyuma y’ikiruhuko cyo muki. Ibi yabisabye mu gihe za leta zo mu majyepfo y’iki gihugu zikibangamiwe bikomeye na COVID-19, aho usanga zifite imibare ikiri hejuru kandi igenda yiyongera.

Icyorezo cya COVID-19, nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza, kimaze kwandura abantu bashyka muri Miliyoni 12 ku Isi yose, mu gihe abasaga 500 kimaze kubahitana kuva ku muntu wa mbere cyagaragayeho mu gihugu cy’u Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize wa 2019.

Bimwe mu bisabwa buri wese mu rwego rwo gukumira no kwirinda iki cyorezo cya Coronavirus, birimo kugira isuku ukaraba amazi meza n’isabune, Gukoresha umuti usukura intoki- Hand Sanitizer, Kwambara Agapfukamunwa hamwe no gusiga intera nibura ya Metero hagati y’umuntu n’undi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5903 Posts

Politiki

4154 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga