• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
16/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever

Kamonyi/Mugina: Igishanga cya kavunja cyafashije abaturage kwikenura no gukiranuka na Mituweli

Umwanditsi
July 9, 2020

Igishanga kizwi ku izina rya “Kavunja” giherereye mu Murenge wa Mugina, gihingwamo Ibigori n’imboga. Kuri iki gihembwe cy’ihinga, igice kinini cyacyo cyezemo Ubutunguru. Bamwe mu baturage batunzwe no guca inshuro bavuga ko byatumye babona imirimo, barikenura kandi bakiranuka n’ikibazo cy’ubwisungane mu kwivuza-Mituweli ku bw’amafaranga bahakorera.

Benshi usanga mu bikorwa byo gukorera amafaranga muri uyu mwero w’Ubutunguru ni abagore. Ubwo kuri uyu wa 08 Nyakanga 2020 intyoza.com yahageraga, bamwe mubo yahasanze babwiye umunyamakuru ko kuba bafite aho bakora byabarinze ibibazo by’ubukene muri ibi bihe, babasha kwikenura no kwishyura Mituweli.

Mukagasana Clarisse, twamusanze atunganya ubutunguru ndetse akabufunga ku mifungo mito mito, aho umufungo umwe yishyurwa amafaranga makumyabiri y’u Rwanda (20Frws). Avuga ko nibura shobora gucyura amafaranga ari hagati ya 800-1500Frws ku munsi.

Ubutunguru nibwo bwiganje mu gishanga.

Nubwo atari akazi gahoraho, avuga ko kuri uyu mwero amafaranga akorera abasha kumurengera no gukemura ibibazo mu rugo birimo no kuba yaramaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza-Mituweli. Ati “ Amafaranga nkorera abasha kundengera mu buzima bwo mu rugo, iyo maze kwishyura Mituweli mu dufaranga nabonye nshaka n’ibyo kurya by’abana nkanikenura mu bindi”.

Avuga ko iyo akazi ko mu gishanga karangiye basaba akazi ko guhinga, aho umubyizi ari amafaranga magana inani (800Frws). Ahamya ko ubuzima bw’urugo bugenda neza abikesheje kuba ahaguruka agakora, n’iyo ngo akazi kabuze habaho kwihangana no gukomeza gushakisha ariko kandi ngo aba no mu kimina aho kimufasha kwikenura mu gihe cya ngombwa.

Murekatete Beata, atuye mu kagari ka Jenda akaba avuga ko ku munsi nibura akorera amafaranga atari munsi y’igihumbi. Ahamya ko azigama magana atanu(500Frws) agakoresha andi asigaye mu kwikenura ahaha ibyunganira urugo mu mirire ariko kandi byose ngo akabikora nyuma y’uko yishyuye Mituweli ngo kuko nta buzima bwiza atabasha gukora ngo abesheho umuryango. Mu gihe nk’iki cy’impeshyi ngo ntabwo bapfa gushomera bitewe n’uko igishanga kiba cyeze bakabona akazi.

Kazimana Claudine, Atuye mu Kagari ka Mpati avuga ko ashobora gutunganya imifungo 100 ihwanye n’ibihumbi bibiri by’amanyarwada. Avuga ko amafaranga abona amufasha kwikenura no kwishyura Mituweli y’umuryango. Avuga kandi ko hari iahsyirahamwe abamo atangamo igihumbi buri cyumweru bityo no mu bihe bitari byiza bwa bufatanye bukabasha kumugoboka.

Uwo niwo mufungo wishyurwa 20Frws.

Agira kandi ati“ Iyo wabonye icyo kurya, icyo kwambara, ukikenura mu tubazo tumwe tw’urugo kandi ukabona n’ayo ushyira muri icyo kimina cya Mituweli ubwo nyine ni ibyo”.

Gashagaza Gaspard, atuye mu kagari ka Jenda akaba avuga ko iki gishanga cya Kavunja kigoboka cyane abaturage basanzwe babeshejweho no gupagasa. Avuga ko haba mu bihe by’ihinga bapagasa bakabona amafaranga, haba kandi no mu bihe by’isaruro nabwo bakaba bakora bityo ayo babona bakayifashisha mu gukemura ibibazo bitandukanye birebana n’urugo harimo no kwishyura Mituweli.

Mu gihe ibyiciro by’Ubudehe bitarahabwa umurungo ngo uko byagenwe abe ari nako abaturage bashingiraho mu kwishyura Mituweli, aba baturage, bahuriza ku gusaba ko mu bushobozi bafite bakwiriye kuba batishyura Mituweli babarizwa mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe, ko bakwiye guhindurirwa nibura bagashyirwa mu cya kabiri.

Igishanga cya kavunja gifite Hegitari 76, kibarizwa mu Murenge wa Mugina. Mu bihe bitandukanye gihingwamo ibigori n’imboga. Ni igishanga gifatiye runini abaturage ariko kandi kirimo na bimwe mu bibazo tuzagarukaho mu nkuru itaha, aho byinshi bishingiye ku bikubira imirima ndetse na Koperative ihuza abagikoreramo ikaba itungwa agatoki. Ubuyobozi bw’Akarere ka kamonyi nabwo buzagira icyo buvuga kuri ibi bibazo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5817 Posts

Politiki

4068 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga