• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
07/11/25
Kamonyi-Karama: Operasiyo ya Polisi yavumbuye ahengerwa‘Muriture’ n’abakekwaho ibindi byaha
07/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
07/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
07/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws

Amerika yafatiye ibihano abategetsi mu Bushinwa ibashinja guhohotera ubwoko bw’aba Uighur

Umwanditsi
July 10, 2020

Leta zunze ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano abategetsi b’Ubushinwa. Barashinjwa kuba barakoze ibyaha bihungabanya uburenganzira bwa muntu ku bwoko bw’inkehwa z’abayisilamu bo mu bwoko bw’aba-Uighur.

Abategetsi bafatiwe ibyo bihano barimo; Chen Quanguo, umunyamabanga w’ishyaka ry’abakomunisiti mu ntara ya Xinjiang hamwe n’abagize ibiro by’umutekano muri iyo ntara. Ni ibihano bifashwe mu gihe Amerika n’Ubushinwa bitarebana neza kuva aho Ubushinwa bushinjijwe ko bwitwaye nabi mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyadutse gikomotse mu mujyi wa Wuhan ho muri iki gihugu.

Ambasade y’Ubushinwa i Washington nkuko ijwi rya Amerika ryabitangaje, yahisemo kuruca irarumira kuri ibi bihano byafashwe na Amerika. Ariko mu gihe cyashize, Ubushinwa bwakomeje guhakana kugira uruhara mu gutoteza no guhohotera ubwo bwoko bw’inkehwa.

Ibyo bihano Amerika yafashe, bifata ubutunzi abo bategetsi b’Ubushinwa bafite muri Amerika kandi bibuza abanyamerika gukorana ubucuruzi n’abo bategetsi.

Imibanire n’imigenderanire ya Amerika n’Ubushinwa imaze iminsi itifashe neza. Nta gihe kinini gishize ibihugu byombi bifashe ingingo zisa n’izibasira kuri buri ruhande ibitangazamakuru by’ikindi gihugu ku butaka bwacyo, aho usanga bibishinja gukorana bya hafi cyangwa se mu nyungu z’ubutegetsi bw’ibihugu byabo. Abahanga muri Politiki n’abasesenguzi, bavuga ko mu myaka isaga 40 ishize nta mu bano mwiza waranzwe hagati ya Amerika n’Ubushinwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5907 Posts

Politiki

4158 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1029 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga