• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
23/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
23/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
23/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Abamotari babiri batawe muri yombi bakekwaho gukwirakwiza urumogi mu Ntara y’Uburengerazuba

Umwanditsi
July 11, 2020

Mu bihe bitandukanye bya tariki ya 08 Nyakanga 2020, abapolisi bakorera mu ntara y’Iburengerazuba mu turere twa Nyabihu na Rutsiro bafashe abamotari babiri batwaye abakwirakwiza ibiyobyabwenge (Urumogi). Aba bose bafatanwe udupfunyika tw’urumogi 2,350.

Mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Jomba hafatiwe uwitwa Uguyeneza Janvier yari atwaye moto ifite ibirango RD 948S.Yari ahetse umugenzi witwa Gatsinzi Jacques w’imyaka 23 y’amavuko, bafatanwe udupfunyika 1,550 tw’urumogi.

Mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu hafatiwe umumotari witwa Safari Bosco ufite imyaka 29 y’amavuko, yari ahetse umugenzi witwa Hakizimana Eric w’imyaka 27 y’amavuko, bari bahetse udupfunyika 800 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bafatiwe mu bikorwa bya Polisi bya buri munsi byo kurwanya ibiyobyabwenge.

Yagize ati “ Bariya bantu bose bafashwe ari kumanywa tariki ya 8 Nyakanga 2020, bariya bo muri Nyabihu bafatiwe kuri bariyeri yari yashyizwe mu muhanda Mukamira,-Kabaya. Ni mu gihe abo mu karere ka Rutsiro bafatiwe mu muhanda Rutsiro-Rubavu”.

CIP Karekezi, yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru mu kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha. Yanakanguriye abamotari kwirinda ibikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Ati:“ Turakangurira abamotari kudashukwa n’amafaranga bahabwa na bariya bacuriza b’ibiyobyabwenge ahubwo banyurwe n’ayo bakorera. Turabasaba kugira ubushishozi bakamenya umuntu batwaye uwo ariwe n’ibyo afite kandi bakihutira gutanga amakuru”.

CIP Karekezi yavuze ko urubyiruko ari rwo rukunze kugaragara mu bikorwa by’urumogi. Yabibukije ko batangomba gupfusha ubusa amahirwe igihugu cyabahaye ahubwo bakayabyaza umusaruro. Bakayakoresha mu bintu bifite inyungu zirambye bakirinda ibintu bibashobora mu byaha.

Yabibukije ko ibyaha bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bihanirwa n’amategeko kuva ku myaka 20 kugera ku gihano cya burundu. Abafashwe nkuko urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rubitangaza, bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga