• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Burundi: Aho gusibya ubukwe kubera uburwayi, bahisemo kubukorera mu bitaro

Umwanditsi
July 11, 2020

Uwagusaba gutanga urutonde rw’ibishobora gukorerwa kwa muganga, ushobora kubitondekanya ari byinshi, ariko nta gushidikanya ko ubukwe butaba buri kuri urwo rutonde. Charlotte Mukantwari na Gabin Ndayizigiye bahisemo kudasibya ubukwe bwabo ku mpamvu z’umugabo wari urembeye kwa muganga, biyemeza kubukorera mu bitaro.

Byagora benshi ku byumva no kubikora, nyamara kuri Charlotte Mukantwari na Gabin Ndayizigiye bo mu ntara ya Kirundo ho mu majyaruguru y’u Burundi, nta gisibya yagombaga kubaho ku rukundo rwabo, kabone niyo byaba ari mu bitaro.

Nyuma yaho Gabin akoreye impanuka mu ntangiriro y’icyumweru gishize ari nacyo cy’ubukwe bwabo, yibajije byinshi. Yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Maze kubona ngize iyo ‘accident’ [impanuka]…, nashoboye kwibaza nti, ‘Ni Shitani idashaka ko uwo munsi uba?’ Numvaga nyine ko uwo munsi w’itariki ya kane [y’uku kwezi kwa karindwi], ari umunsi wanjye mu buzima,..twateguranye na we, ugomba kuba. Utabaye nari kumva ari nkaho Imana yantereranye”.

No kuri Charlotte kandi na we ngo iyo gahunda y’ubukwe bwabo ntiyari gusiba. Ati: “Jyewe ukuntu mukunda, ni ukuri nubwo hari haciyemo ibyo bibazo bya ‘accident’, ariko nakomezaga mbona ko bitasibira”.

Mu gusezerana kwabo mu bitaro, Charlotte avuga ko yasezeranyije umugabo we Gabin kuzamukunda iteka, yaba arwaye cyangwa ari muzima.
Gabin na we amusezeranya ko bazabana mu byiza cyangwa mu bibi, yaba arwaye cyangwa ari muzima.

Byageze aho gute?

Gabin avuga ko we na Charlotte bari bamaze imyaka bakundana kandi bariyemeje kubana nk’umugore n’umugabo. Nuko habura iminsi ine ngo ubukwe butahe, Gabin akora impanuka agongwa n’imodoka bimuviramo kuvunika ukuguru.

Ati: “Nisanze ndyamye mu muferege, ukuguru kubyimbye, abari bandwaje batinya no kubimubwira [Charlotte], ko yabimenya ko nababaye cyane nk’uko, ariko bageraho barabimubwira ahita aza”.

Charlotte avuga ko yari yakomeje kumutelefona ngo amubaze niba yageze imuhira nyuma yuko bari bahuye, telefone ya Gabin igacamo ariko ntihagire uyitaba. Nyuma yo kubimenya Charlotte yamugezeho, afatanya n’abamurwaje.

Gabin avuga ko yabonaga ko ari nkaho ubukwe bwabo butakibayeho, ariko atangazwa n’ibyo Charlotte yamubwiriye mu bitaro. Ati: “Yakomezaga kubona aho ndyamye, akabona ukuguru kwamaze gucika, ariko agakomeza kunganiriza akambwira [ati], ‘Nk’ubu Imana yaguha koroherwa, ntitwareba ko iyo gahunda ishoboka?”

Akomeza ati”Yarabimbajije nk’uko turi kumwe turi babiri, biranantangaza cyane mu gihe abandi bakobwa ashobora kuba abona ko mbaye nk’ikimuga, ko bidakwiye ko yanguma i ruhande”.
Nyuma Gabin ngo yagejeje icyo gitekerezo kuri padiri mukuru wo muri paruwasi yabo mu Kirundo, amubwira ibyabaye by’iyo mpanuka, undi amubwira ko amategeko ya Kiliziya Gatolika yemera ko n’aho bahasezeranira.

Nuko ubuyobozi bw’ibitaro butegura icyumba cyo gusezeraniramo kwabo, butegura n’akagare k’abarwayi ko kumufasha kuva ku gitanda cyaho arwariye. Gabin avuga ko byabaye nk’igitangaza ku bantu bari bari kuri ibyo bitaro.

Nubwo padiri yari yabahishe isaha nyirizina yo gusezeraniraho, mu kwirinda akavuyo kashoboraga guterwa n’imbaga yahururiye ubwo bukwe bwabo, ngo ntibyabujije ko nubundi ubukwe bwabo bwitabirwa n’imbaga.

Ati: “…Umunsi mukuru ugenda neza, baduha umugisha, twambikana impeta, duhita dusubira haruguru mu cyumba ndwariyemo”.

Charlotte avuga ko umunsi Gabin yakize bazashimira Imana cyane, ariko ko nta bundi bukwe buzabaho kuko nta wusubiramo ubukwe.

Kuri Gabin we, ateganya ko nibabona urubyaro, igihe umwana wabo azaba yabatijwe ari wo mwanya bazahuza imiryango yabo. Ati: “… Tuzabyibukiranya byose, ube umunsi mukuru umeze neza, n’imiryango yose batubone twese turi hamwe dukomeye”.
Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga