• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
23/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
23/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
23/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Israhel/Coronavirus: Ibihumbi by’abigaragambya bakamejeje bashinja Leta kubabeshya

Umwanditsi
July 12, 2020

Abanya-Israel babarirwa mu bihumbi bigabije imihanda mu myigaragambyo mu murwa mukuru Tel Aviv kuri uyu wa 11 Nyakanga 2020. Baramagana Leta bavuga ko yababeshya imfashanyo mu gihe cya gahunda ya“ Guma mu rugo”. Bavuga ko bari mu mibereho mibi iterwa n’ingaruka zikomeye z’ubukungu bwifashe nabi zatewe n’uburyo bubi Leta iri guhanganamo n’iki cyorezo cya coronavirus.

Agace ka Rabin Square rwagati muri Tel Aviv kari kakubise kuzuye abigaragambya biganjemo urubyiruko bambaye udupfukamunwa, ariko badakurikiza amabwiriza yo guhana intera.

Bavuga ko ingurane y’amafaranga Leta yaberemeye muri ibi bihe badakora kubera ingamba zo kwirinda coronavirus yatinze kubageraho. Iyo myigaragambyo y’ejo ku wa gatandatu yateguwe n’abakora ubucuruzi buciriritse, abikoresha ku giti cyabo ndetse n’amatsinda y’abahanzi.

Benshi mu banya-Israhel nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, bari kugirwaho ingaruka zikomeye kubera ubukungu bwifashe nabi muri iki gihe. Ndetse barakajwe n’ingamba zo kurwanya coronavirus zatumye uburyo bakuragaho imibereho buhagarara. Bavuga ko amafaranga y’ingoboka bemerewe na Leta batarayahabwa.

Benshi muri Israel bari kugirwaho ingaruka no kuba ubukungu bwifashe nabi.

Mu gihe abakozi bakorera umushahara hari ubufasha babona ku kazi muri iki gihe badakora, abikoresha ku giti cyabo bo bavuga ko benshi muri bo bamaze amezi bategereje imfashanyo Leta yabasezeranyije.

Michal Gaist-Casif, visi-perezida muri kompanyi ikora ibyo gutanga indangururamajwi n’urumuri mu bitaramo, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: “Nkoresha abakozi 40 badafite ahandi bakura imibereho, nta mafaranga ariho. Ducyeneye ko Leta imenamo amafaranga kugeza twongeye gusubira mu bihe bisanzwe [by’imikorere]”.

Akomeza ati: “Tumaze igihe tudakora guhera hagati mu kwezi kwa gatatu kugeza mu kwa kane, ukwa gatanu, ukwa gatandatu n’ukwa karindwi, kandi ukwa munani gusa nk’ukuzatubera akaga”.

“Ubushomeri bwariyongereye”

Ku wa gatanu tariki 10 Nyakanga 2020, Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu yagiranye inama n’impirimbanyi baganira ku byo binubira. Ibiro bya Bwana Netanyahu byasubiyemo amagambo ye ababwira ati: “Tuzasohoza ibyo twiyemeje birimo no kwihutisha kuriha aka kanya ibyo dushaka kubaha”.

Abigaragambya bavuga ko ingurane Leta yabemereye, muri iki gihe badakora kubera coronavirus, ikomeje gutinda kubageraho.

Hagati mu kwezi kwa gatatu, Israel yashyizeho ingamba zikaze za “Guma mu rugo”, ariko mu mpera y’ukwezi kwa gatanu itangira kuzikuraho. Ubushomeri bwarazamutse bugera ku kigero cya 21%.

Iki gihugu cyagize ukwiyongera gukomeye k’ubwandu bwa coronavirus, ku wa gatanu habonetse abanduye bashya bagera hafi ku 1,500. Kugeza ubu, abantu barenga 38,000 ni bo bamaze gutangazwa ko banduye coronavirus muri Israel, muri bo 358 yarabishe naho abarenga 18,000 barayikize nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga