• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Sudani: Kudakata ibice by’igitsina cy’umugore, kunywa inzoga, bimwe mu byavuguruwe mu mategeko

Umwanditsi
July 12, 2020

Nyuma y’imyaka irenga 30 y’ubutegetsi bwa kisilamu, Leta ya Sudani yakoze amavugurura atadukanye arimo no kwemerera abatari abayisilamu kunywa inzoga. Aba, banakuriweho itegeko rihana abatagira idini ku gihano cyo gukubitirwa inkoni ku karubanda. Abagore bakira kukatwa bimwe mu bice by’igitsina n’ibindi.

Minisitiri w’ubutabera Nasredeen Abdulbari yagize ati: “Dukuyeho amategeko yose ahonyora uburenganzira bwa muntu muri Sudan”. Hari amategeko mashya yashyizweho mu cyumweru gishize, ariko ubu ni bwo bwa mbere hasobanuwe ku mugaragaro ibiyakubiyemo.

Sudan yanaciye umugenzo wo gukata ibice bimwe by’igitsina-gore, bizwi nka ‘female genital mutilation’ (FGM).
Bijyanye n’aya mategeko mashya, abagore ntibagicyeneye guhabwa uruhushya n’umugabo mwenewabo mbere yuko bakora urugendo bari kumwe n’abana babo.

Aya mavugurura abaye nyuma y’ubutegetsi bwa Omar al-Bashir yamazeho imyaka igera hafi kuri 30, agahirikwa mu mwaka ushize wa 2019 ku gitutu cy’abigaragambya. Leta iriho kuri ubu ni imvange irimo kwishishanya y’amatsinda yahiritse Bwana Bashir ndetse n’abahoze bakorana na we mu gisirikare bagezeho bakagira uruhare mu kumuhirika ku butegetsi.

Itegeko rishya ku nzoga riteye gute?

Abatari abayisilamu ubu bemerewe kunywa inzoga ahantu ha bonyine, ariko itegeko ryo kutanywa inzoga ku bayisilamu ryo rigumyeho, nkuko Minisitiri w’ubutabera Abdulbari yabibwiye televiziyo y’igihugu.

Ikinyamakuru Sudan Tribune gisubiramo amagambo ye avuga ko abatari abayisilamu nubundi bashobora guhanwa mu gihe baba bafashwe basangira inzoga n’abayisilamu.
Yasobanuye ko leta iri kugerageza kubungabunga uburenganzira bw’abatari abayisilamu, bagereranywa ko bangana na 3% by’abaturage barenga miliyoni 41 batuye iki gihugu. Ubu bemerewe kunywa, gutumiza no gucuruza inzoga.

Yagize ati: “Dufite umuhate wo gusenya buri bwoko bwose bw’ivangura ryashyizweho n’ubutegetsi bwa kera tugatera intambwe tugana ku buringanire bw’abaturage ndetse n’impinduka muri demokarasi”.

Aya mategeko yashyizweho bwa mbere mu kwezi kwa kane, ariko ubu nibwo atangiye kubahirizwa, nkuko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC Mohamed Osman uri mu murwa mukuru Khartoum.

Naho se izindi mpinduka zo ni izihe?

Mbere yo kuri uyu munsi, buri muntu wese wahamwaga no kutayoboka idini ya isilamu, cyangwa agahamwa no kutagira idini, yashoboraga guhanishwa igihano cy’urupfu.

Inkuru yamenyakanye cyane ni iya Meriam Yehya Ibrahim Ishag, umugore wari utwite wakatiwe igihano cyo kwicwa amanitswe mu mugozi nyuma yo gushakana n’umugabo wo mu idini rya gikristu, mu mwaka wa 2014.

Yaje gushobora guhunga ava muri Sudan, ariko itegeko ryo kutagira idini, ryibasira abafatwa nkaho bataye idini ya isilamu ryari ryaragumye mu gitabo cy’amategeko ahana, ubu nibwo bigiye byahinduka.

Bwana Abdulbari yavuze ko kuvuga ko kanaka nta dini agira byari “igikangisho ku mutekano n’ituze by’umuryango mugari [société/society]”. Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Bashir, polisi ishinzwe imyitwarire akenshi yakubitaga abantu inkoni mu ruhame kubera amakosa mato, ariko Bwana Abdulbari yavuze ko ubu iki gihano cyakuweho.

Izi mpinduka nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, zishyizweho nyuma y’itegeko ry’imyitwarire ryapyinagazaga abagore rigenzura icyo bakoreye mu ruhame cyangwa uburyo bambaye mu ruhame, naryo ryakuweho mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka ushize wa 2019.

Ishyirwaho ry’amategeko akaze ya kisilamu mu myaka ya 1980, ryabaye mu by’ingenzi byatumye haduka intambara yamaze igihe ikaza kugeza ku bwigenge bwa Sudani y’epfo mu 2011. Muri Sudani y’epfo, benshi mu baturage barenga miliyoni 10 bayituye ni abo mu idini rya gikristu cyangwa abagendera ku madini gakondo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga