Abantu 3 bakekwaho kugira uruhare mu gitero cya Grenade I Burundi batawe muri yombi

Igipolisi cy’Uburundi kuri uyu wa 13 Nyakanga 2020, cyemeje ko cyataye muri yombi abantu 3 bo mu gatsiko gakekwaho kuba ariko kateye grenade yishe umuntu igakomeretsa hafi 20 muri zone Buterere, Komine Ntahangwa mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa Bujumbura mu ijoro ryo kuwa 08 Nyakanga 2020.

Mu kiganiro umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi yahaye abanyamakuru kuri uyu wa mbere, yemeje ko nyuma y’icyo gitero, babiri bakekwa ho ubwo bugizi bwa nabi bahise bafatwa ariko uwari abatwaye mu modoka we akaba yarabacitse, naho iyo modoka yaje gufatirwa mu Nyakabiga.

OPC1 Pierre Nkurikiye, avuga ko amatohoza/amaperereza yakomeje muri iryo joro abafashwe bahise bavuga ko umukuru wabo aba mu Ruziba nawe akaba yarahise afatwa. Igipolisi cy’Uburundi kikemeza ko uyu yari asanzwe ashakishwa mu bugizi bwa nabi butandukanye.

Uretse kuba abagize aka gatsiko gakekwaho gutera igisasu gitezwa intoki ku Buterere cyarakomerekeje abantu 14 harimo batanu bakomeretse cyane ndetse umwe akitaba Imana ageze kwa muganga, uyu muvugizi w’igipolisi avuga ko abagize aka gatsiko bakora n’ubundi bugizi bwa nabi nko kwiba bakoresheje intwaro, atanga ingero ku gitero cyakozwe mu Kinama.

Ikindi gitero bakekwaho ni icyakozwe ku buriro/ Restaurant bwo mu Kabondo ku itariki ya 01 Nyakanga 2020 n’icyakozwe mu Gihosha ku itariki 06 Nyakanga 2020 ku nzu icururizwamo/ boutique. Aho hose ibyo bitero byakozwe n’abitwaje intwaro, biba amafaranga atazwi umubare ndetse na za terefone ngendanwa.

Nkuko Ijwi rya Amerika ryabitangaje, Pierre Nkurikiye amenyesha ko amatohoza igipolisi cyakoze yerekana ko abagize aka gatsiko ari abantu benshi kandi bafite n’ibirwanisho bitandukanye. Avuga kandi ko amatohoza akomeje kugira ngo abakorana n’ako gatsiko ndetse n’ibyo bakoresha mu guhungabanya umutekano no kwiba bifatwe.

Soma hano inkuru isa n’iyi: Igitero cya Grenade I Burundi cyahitanye umuntu umwe gikomeretsa abasaga 20

Muri Gicurasi uyu mwaka wa 2020 muri zone Kamenge mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa Bujumbura abantu 2 barapfuye, hakomereka 10 mu gitero cya grenade cy’abantu batazwi mu kabari kazwi ku izina“ kwa Patrick” muri quartier Twinyoni.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →