• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
29/05/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
29/05/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
29/05/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube
29/05/25
Kamonyi-Rukoma: Si ngiheranwa n’agahinda, Kagame yampaye Abana n’Abavandimwe- Intwaza Nyanayingwe Agnes
29/05/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
29/05/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
29/05/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube
29/05/25
Kamonyi-Rukoma: Si ngiheranwa n’agahinda, Kagame yampaye Abana n’Abavandimwe- Intwaza Nyanayingwe Agnes

Ubucuruzi bw’Inzoga bwongeye gufungwa, Ingamba zikomeye zirakazwa muri Afurika y’Epfo

Umwanditsi
July 13, 2020

Leta ya Afurika y’epfo yatangaje amabwiriza mashya, arimo kongera kubuza ubucuruzi bw’inzoga, mu rwego rwo kwirinda ikwirakira rya coronavirus. Perezida Ramaphosa yavuze ko kubuza gucuruza inzoga ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka bizagabanyiriza akazi urwego rw’ubuzima. Hashyizweho umukwabu wa nijoro, ndetse kwambara agapfukamunwa umuntu asohotse hanze bigirwa itegeko.  

Izi ngamba zifashwe mu gihe abanduye Coronavirus muri iki gihugu bamaze kugera kuri kimwe cya kane cya miliyoni. Abamaze kwicwa n’iki cyorezo bamaze kurenga 4,000 kandi Leta iteganya ko iyi mibare ishobora kuzamuka ikagera ku 50,000 kugeza mu mpera z’uyu mwaka. Iki gihugu nicyo kizahajwe cyane n’iki cyorezo kurusha ibindi kuri uyu mugabane wa Afurika.

Mu ijambo ku batuye iki gihugu, Perezida Ramaphosa yavuze ko “abantu benshi bafashe ingamba zo kwirinda ko iyi virus ikwirakwira“, gusa ko hari n’abandi “badafite icyo bitayeho mu kwirinda no kurinda abandi“.

Yagize ati: “Hari abantu bamwe bihaye gukora ibirori, n’ibikundi byo kunywa, abandi bakagenda mu kivunge cy’abantu batambaye udupfukamunwa”.

Perezida Ramaphosa, avuga ko izi ngamba zigamije gukiza iki gihugu umuraba wa coronavirus, ibihe bidasanzwe bishobora gukomeza kugeza tariki 15 z’ukwezi kwa munani, uyu mwaka wa 2020.

Leta ivuga ko yateganyije ibitanda 28,000 by’abarwaye Covid-19 gusa. Ariko Perezida Ramaphosa yavuze ko igihugu kigikeneye abavuzi nibura 12,000 harimo abaganga, abaforomokazi n’abahanga mu igororangingo.

Kongera kubuza ubu bucuruzi bw’inzoga, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko bigamije kugabanya imirwano y’abasinzi, urugomo mu ngo n’agakungu k’abanywi ka buri weekend muri iki gihugu.

Abaganga na polisi bavuga ko ubwo gucuruza inzoga byari byarabujijwe mu mezi atatu mu gihe gishize, byagabanyije cyane abazanwa mu bitaro ikubagahu. Gusa na none abenga inzoga n’imivinyo kimwe n’ababicuruza, bo bashinjaga Leta ko ishaka guhagarika ubushabitsi bwabo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5804 Posts

Politiki

4055 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

994 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga