• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/10/26
Kamonyi-Ngamba/Kabuga: Ukekwaho kujya kwiba yasize Ubuzima aho gucyura ibyibano  
30/10/26
Kamonyi-Kayenzi: Njyanama irishimira uruhare rwayo mu iterambere ry’Umuturage  
30/10/26
Kamonyi-Mugina: Dusoje manda twatorewe nk’Abajyanama nti dusoje kujya inama zubaka Igihugu-Migambi Eric
30/10/26
Amajyepfo: Abanyeshuri n’Abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bahuguwe ku gukumira inkongi z’umuriro

Umukobwa wa Nelson Mandela, Zindzi Mandela yapfuye

Umwanditsi
July 13, 2020

Zindzi Mandela-Hlongwane w’imyaka 59 y’amavuko, akaba umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Afurika y’epfo Nelson Mandela yapfuye nk’uko byemejwe na Nelson Mandela Foundation kuri uyu munsi kuwa mbere tariki 13 Nyakanga 2020. Uyu yari Ambasaderi w’iki gihugu muri Danemark.

Nta makuru arambuye aratangazwa ku rupfu rwa Zindzi, ikinyamakuru cya Leta SABC cyatangaje ko yapfiriye mu bitaro by’i Johanesburg uyu munsi kuwa mbere.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Afurika y’epfo yatangaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Zindzi Mandela, ambasaderi w’iki gihugu muri Denmark.

Itangazo rya ministeri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu rivuga ko “bagikusanya amakuru ku rupfu rwe”, bagatangaza ibirambuye nyuma.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Naledi Pandor avuga ko Madamu Zindzi atazibukwa gusa nk’umukobwa w’abantu b’intwari, ahubwo “nk’intwari yaharaniye uburenganzira mu bushobozi bwe”.

Abanyafurika y’epfo benshi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rwa Madamu Zindzi.

Madamu Zindziswa “Zindzi” ni umukobwa wa Winnie Madikizela-Mandela na Nelson Mandela, yavukiye i Soweto. Kuva mu 2014 yari ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Denmark.

Zindzi yapfushije se- Mandela mu kwa 12/2013, mu kwa kane 2018 apfusha nyina Winnie Madikizela-Mandela. Madamu Zinzi asize abana bane n’umugabo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6060 Posts

Politiki

4306 Posts

Ubuhinzi

156 Posts

Ubukungu

1086 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga