• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/11/25
Kamonyi-Runda/Gihara: Polisi yataye muri yombi ukekwaho Ubucuruzi bw’Ibiyobyabwenge
20/11/25
Kamonyi: RIB yafunze uwiyitaga Umutoza w’ikipe y’Abana, azira gutwara Miliyoni z’Ababyeyi babo
20/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yateze ibiceri 200 gusa atsindira 2,465,813
20/11/25
HOWO(HOHO) ishobora kuba atari ikibazo, ahubwo abazitwara-ACP Boniface Rutikanga

Abigisha gutwara ibinyabiziga muri ibi bihe bya Covid-19 bararye bari menge

Umwanditsi
July 14, 2020

Polisi y’u Rwanda iraburira abantu bafite amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga ndetse n’abarimu babo kwirinda gukora iyo mirimo muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Polisi iributsa abaturarwanda bose ko ababikora barimo kunyuranya n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Aba ntabwo bazihanganirwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko mu mujyi wa Kigali ndetse no mu ntara z’igihugu hari bamwe mu bantu barimo kurenga ku mabwiriza ya Leta bakigisha abantu gutwara ibinyabiziga cyane cyane imodoka.

Yagize ati“Ndagirango nongere nibutse abantu ko hari serivisi zitaremererwa gutangira gukora muri ibi bihe  igihugu kirimo gushyira ingufu mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, muri izi serivisi kandi harimo no kwigisha gutwara ibinyabiziga”.

Yakomeje avuga ko Polisi nk’urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko izakomeza ibikorwa byo kugenzura ko hari umuntu unyuranya n’amabwiriza yo kurwanya koronavirusi.

CP Kabera yavuze ko umuntu wese uzagaragara mu bikorwa byo kwigisha abantu gutwara ibinyabiziga ndetse n’abanyeshuri babo bazabihanirwa hakurikijwe amategeko.

Agira ati“Amasomo yo kwigisha gutwara ibinyabiziga cyane cyane imodoka biri mu bikwirakwiza icyorezo cya COVID-19, kuriya umuntu asimburanwa n’undi kuri diregisiyo y’imodoka byatuma umwe yanduza undi, niyo mpamvu iyi mirimo ibujijwe”.

Mu cyumweru gishize nkuko urubuga rwa Polisi rubigaragaza, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 15 barenze ku mabwiriza ya Leta barimo bane, abanyeshuri babiri n’abarimu babo babigishaga gutwara imodoka.

Soma hano inkuru bijyanye:Coronavirus: Abantu 15 barimo abigisha gutwara ibinyabiziga batawe muri yombi

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5918 Posts

Politiki

4168 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1036 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga