• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Nyamagabe: Abagabo 2 bafashwe bishe inyamaswa muri Nyungwe, abaje kubagomboza nabo barafatwa

Umwanditsi
July 15, 2020

Polisi ikorera mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Nyakanga 2020 yafashe abantu bane bahigaga inyamaswa mu buhumekero bw’ishyamba rya Nyungwe. Bafashwe bamaze kwica inyamaswa yo mu bwoko bw’ifumberi, bamaze gufatwa bagenzi babo bagerageje guha abapolisi ruswa kugira ngo babarekure biba iby’ubusa.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamagabe, Senior Superintendent of Police (SSP) Gaston Karagire yavuze ko abapolisi babanje gufata Nsengumuremyi Faustin w’imyaka 21 na Sinamenye Vincent ufite imyaka 18.

SSP Karegire yagize ati“ Abapolisi bahawe amakuru n’abashinzwe kurinda ubuhemekero bw’iri shyamba ko bafashe ba rushimusi. Bariya basore bafashwe bamaze kwica inyamaswa imwe ndetse bafatanwe n’ibikoresho bakoresha birimo imihoro n’imitego 40 bakoresha bahiga inyamaswa”.

SSP Karagire akomeza avuga ko bamaze gufatwa haje bagenzi babo aribo Nsekanabo Patrice w’imyaka 46 na Ndorimana Sylvestre w’imyaka 42 bagerageza guha abapolisi ruswa kugira ngo babarekure.

Ati“ Bariya babiri baje bafite amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 kugira ngo abapolisi babarekure. Bariya basore bari baturutse mu murenge wa Buruhukiro mu kagari ka Kizimyamuriro muri Nyamagabe”.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamagabe, nkuko urubuga rwa Polisi rwabitangaje yongeye kwibutsa abaturage ko guhiga inyamaswa ndetse ukanagerekaho gushaka gutanga ruswa byose ari ibyaha bikomeye bihanwa n’amategeko.

Yasabye abantu kwirinda ikintu cyatuma batanga ruswa cyangwa ngo bayakire, yabasabye kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose hari abo babonye bijandika muri ibyo byaha.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije ingingo ya 58 ivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga