• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/10/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
31/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
31/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
31/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Imbaraga zishyirwa mu kubaka amashuri zigomba gushyirwa no mu kuzana abana kwiga-Goverineri Kayitesi

Umwanditsi
July 16, 2020

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, yasabye abayobozi muri iyi Ntara by’umwihariko abo mu karere ka Nyaruguru gushyira imbaraga mu kuzana abana ku mashuri kuko aba yubatswe kugira ngo yigirwemo. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2020 ubwo yatahaga ibyumba by’amashuri bishya byuzuye.

Mu karere ka Nyaruguru, niho habaye ahambere huzuye ibyumba by’amashuri mu ntara y’Amajyepfo aho hamaze kuzura ibyumba 71 n’ubwiherero 96. Ibi byumba byubatswe muri gahunda yo kugabanya ubucucike mu mashuri kuko byatumaga abana batiga neza kubera ubwinshi.Bamwe mu babyeyi twaganiriye barimo Niragire Catherine urerera mu kigo cy’amashuri abanza cya Rutobwe, avuga ko abana batakundaga kwiga kubera kwiga ari benshi bamwe bakiga bahagaze.
Yagize ati”abana batubwira ko biga bahagaze kandi ari benshi cyane kandi abarimu ntibabagereho bose mu gukosora”.

Si ababyeyi gusa babonaga ko abana babo babangamiwe n’ikibazo cy’ubucucike, kuko n’abarimu ubwabo bagaragaza ko byari ikibazo kwigisha abana 80 cyangwa barenga kandi usabwa kugera kuri buri wese.Umwalimu wigisha ku ishuri ribanza rya EP Rutobwe yagize ati:” kuba tubonye ibindi byumba bizadufasha kwigisha neza, bitume abana batsinda neza ndetse bakunde no kwiga kuko bazaba bisanzuye.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, yashimye uburyo akarere ka Nyaruguru kaje Ku isonga mu kuzuza amashuri. Ari ko asaba abayobozi gushyira Imbaraga mu kuzana abana kwiga ntihagire usigara.

Yagize ati:” Imbaraga ziba zakoreshejwe mu kubaka amashuri ni nyinshi, bityo ziba zigomba no gukoreshwa kugira ngo abana bose bige. Amashuri yubatswe ntabone abanyeshuri ntacyo byaba bimaze”.

Mukarere ka Nyaruguru hari kubakwa ibyumba by’amashuri 541 n’ubwiherero 750. Hakaba huzuye ibyumba 71 n’ubwiherero 96. Aka karere niko kambere muri iyi Ntara kujuje ibyumba by’amashuri kandi bigatahwa ku mugaragaro. Iki ni nacyo gikorwa cya mbere uyu muyobozi w’Intara atashye bwa mbere kuva ahawe ubutware bw’iyi ntara.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga