• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
08/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
08/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo
08/12/25
Ab’Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe“GASOPO”, babwirwa itegeko n’Ibihano

Umugabo yafashe abapangayi be 15, abasonera umwenda kubera Covid-19

Umwanditsi
July 22, 2020

Mu gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, aho Miliyoni z’abantu ziri mu bihe bigoye by’ubukungu, bamwe mu baba mu nzu bakodesha bakaba bagowe no kwishyura aho baba, Umugabo wo muri Kenya witwa Michael Munene yigomwe amafaranga y’amezi ane ku bapangayi 15, anarengaho afasha abadafite ibyo kurya muri bo.  

Leta z’ibihugu nyinshi ziri kurwana no gufasha abaturage bazo muri ibi bihe bigoye byazanwe n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi. Uretse Leta, hari n’abantu ku giti cyabo bafite umutima w’urukundo n’ubumuntu mu gufasha bagenzi babo kugerageza gusunika iyi minsi igoye.

Bwana Munene, umuturage w’Igihugu cya Kenya ufite abapangayi 15 bakodesha inzu ze, ubu yahisemo kubasonera ubukode bw’amezi ane ndetse abadafite ibiribwa muri bo babikeneye cyane arabibaha.

Munene, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Maranye igihe kinini n’abapangayi banjye, benshi muri bo bakora ubucuruzi buciriritse, imirimo yo gupagasa, n’abarimu mu mashuri abanza, ni abantu binjiza amafaranga macye. Igihe rero iki cyorezo cyateraga nabonye ko bari kugorwa cyane, nanjye ntekereza icyo nabafasha kuko tumaranye igihe kinini, bamwe ndetse imyaka 10”.

Muri Kenya hari ba nyir’inzu bamwe bagiye bazikuraho imiryango cyangwa ibisenge kuko abazikodesha bananiwe kubishyura muri ibi bihe bikomeye, kandi batanabashije kwimukira ahandi.

Michael Munene, avuga ko kera na we agikodesha yajyaga ahura n’ingorane nk’izi zo kubura ubwishyu ba nyir’inzu ntibamworohere, ubu yiyemeje kutamera cyangwa se ngo agire nka bo.

Ati: “…Hari n’igihe bamfungiranaga mu nzu kuko nananiwe kwishyura, rero ndumva neza ibibazo barimo byo kutabasha kunyishyura. Narabahamagaye dukorana inama, ndababwira nti, ‘kuva ubu ndashaka ko mushyira imbaraga mu kubona ifunguro ry’imiryango yanyu n’iby’ibanze mukenera, ayo mwanyishyuraga muyaguremo ibyo mukeneye”.

Bwana Munene yasoneye abakodesha inzu ze ubukode bw’ukwezi kwa gatanu, ukwa gatandatu, ukwa karindwi n’ukwa munani y’uyu mwaka wa 2020.

Kugeza ubu muri Kenya abantu 14,168 bamaze kwandura coronavirus, muri bo 250 yarabishe, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5928 Posts

Politiki

4177 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga