• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
29/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
29/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
29/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
29/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe

Kubyaha biregwa Dereck Chauvin ukekwaho kwica George Floyd hiyongereyeho kudatanga imisoro

Umwanditsi
July 23, 2020

Derek Chauvin wahoze ari umupolisi i Minneapolis muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ushinjwa kwica Umunyamerika w’umwirabura George Floyd, ku byaha akurikiranweho hiyongereyeho ibindi byo kutariha imisoro.

Bwana Chauvin n’umugore we batakibana bashinjwa kutamenyekanisha inyungu ivuye mu mirimo yabo itandukanye. Bivugwa ko leta ya Minnesota bayirimo agera hafi ku $38,000 (ni arenga miliyoni 36 mu mafaranga y’u Rwanda).

Ubwo yari akiri umupolisi, Bwana Chauvin yafotowe yatsikamije ivi ku ijosi rya Bwana Floyd mu gihe cy’iminota hafi icyenda, mbere yuko apfa mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2020.
Urupfu rwa Floyd rwateje imyigaragambyo mu bice bitandukanye ku isi ndetse muri Amerika hasabwa ko urwego rwa Polisi ruvugururwa.

Bwana Chauvin yirukanwe ku kazi ka polisi, ubu araregwa ibyaha by’ubwicanyi bwo mu cyiciro cya kabiri ndetse no kwica umuntu.

Abandi bapolisi batatu bari kumwe na bo birukanwe ku kazi, banashinjwa gufasha no kureberera ikorwa ry’ubwicanyi.

Bwana Chauvin na Kellie Chauvin wahoze ari umugore we, buri umwe ejo ku wa gatatu tariki 22 Nyakanga 2020 mu rukiko rwo mu karere ka Washington yarezwe ibyaha bitandatu byo gufasha no gushishikariza itangwa nabi cyangwa uburiganya mu kumenyekanisha imisoro.

Baregwa kandi n’ibyaha bitatu byo gufasha no gushishikariza kudatanga imisoro ya leta.
Bashinjwa kumenyekanisha inyungu bahuriyeho ku kigero cyo munsi ho amadolari 464,433 kuva mu mwaka wa 2014 kugeza mu wa 2019.

Urupfu rwa George Floyd rwateje imyigaragambyo mu bice bitandukanye ku isi ndetse muri Amerika hasabwa ko urwego rwa polisi ruvugururwa.

Ibi birimo amafaranga Bwana Chauvin yakoreraga mu mirimo yo gucunga umutekano yo ku ruhande itari iya polisi ndetse n’ibiraka yajyaga akora muri ‘restaurant’ mu minsi y’impera y’icyumweru.

Umushinjacyaha Imran Ali yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ko ingano y’imisoro itararishywe ishobora kwiyongera kuko amaperereza akomeje.

Bwana Chauvin asanzwe ari muri gereza ku birego bijyanye n’urupfu rwa Bwana Floyd, ariko uwo wahoze ari umugore we batakibana we ntabwo afunze.
Uwo mugore wavukiye mu gihugu cya Laos ku mugabane w’Aziya wigeze no kuba umugore uhiga abandi mu bwiza muri leta ya Minnesota (Mrs Minnesota), yagejeje ikirego mu rukiko asaba gatanya nyuma y’urupfu rwa Bwana Floyd.

Mu itangazo yasohoye, nkuko BBC ibitangaza, umucamanza Pete Orput w’akarere yavuze ko kutamenyekanisha no kudatanga imisoro ari “ugukura amafaranga mu mifuka y’abaturage ba Minnesota”.

Bwana Chauvin.

Yongeyeho ati: “Waba uri umushinjacyaha cyangwa umupolisi, cyangwa uri umuganga…, nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko”.
Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5822 Posts

Politiki

4073 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

997 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga